skol
fortebet

Jimmy Mulisa yasezeranyije abafana ba APR FC gutungurira Club Africain iwayo

Yanditswe: Saturday 01, Dec 2018

Sponsored Ad

Umutoza wa APR FC Jimmy Mulisa yatangaje ko kuba adahabwa amahirwe yo gutsindira Club Africain iwayo aribyo bizamufasha kwitwara neza kuko izakina yifitiye icyizere bakayitungura.

Sponsored Ad

Nyuma y’imyitozo ya nyuma Mulisa yakoresheje abakinnyi be kuri Stade Amahoro,yabwiye abanyamakuru ko nta gitutu afite ndetse yizeye neza ko we n’abakinnyi be bazitwara neza muri Tunisia,bagakomeza mu cyiciro gikurikiraho.

Yagize ati “Abakinnyi bameze neza nkuko mwabibonye, ariko ndabizi tuzajya hariya tudahabwa amahirwe.Abakinnyi banjye nababwiye ko nta gitutu tugomba kujyana kuko ikipe ya Club Africain nabonye uko ikina, abantu bari banabikabirije ko bazadutsindira hano ariko umukino wa hano twaranganyije 0-0 mfite icyizere ko dushobora gutungurana.”

APR FC irerekeza muri Tunisia igiye gushaka uko yatsinda umukino cyangwa se ikanganya ibitego,kugira ngo ibashe gukomeza mu cyiciro gikurikiraho, dore ko umukino ubanza wabereye kuri stade ya Kigali,warangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Uyu munsi saa kumi zuzuye,nibwo APR FC irerekeza muri Tunisia gucakirana na Club Africain, mu mukino wo kwishyura w’ijonjora ribanza ry’imikino ya CAF Champions League,uzaba ku wa Kabiri taliki 04 Ukuboza kuri stade ya Rades,i Tunis.

Abakinnyi 18 APR FC izakoresha muri Tunisia:

Abanyezamu: Ntaribi Steven na Kimenyi Yves

Ba myugariro: Imanishimwe Emmanuel, Omborenga Fitina, Buregeya Prince, Rugwiro Herve na Rusheshangoga Michel.

Abakina hagati: Mugiraneza Jean Baptiste Migi, Nshimiyimana Amran, Ntwari Evode, Nizeyimana Mirafa, Buteera Andrew, Nkizingabo Fiston na Sekamana Maxime.

Ba rutahizamu: Nshuti Dominique Savio, Hakizimana Muhadjiri, Iranzi Jean Claude na Mugunga Yves



APR FC yaraye ikoze imyitozo ikomeye mbere yo kwerekeza muri Tunisia

Ibitekerezo

  • Iyo bivugwa nundi utari Jimmy nakemeyeko bishoboka, ikindi nuko ntamwarabu ushobora gusuzugura ikipe kko nabo baziko kudastinda mumukino byabajyana muri penariti so mwitegure gukubitwa penariti z’urufaya kko nkurikije uko umusifuzi hari ibyo yirengagizaga mumenyeko bizahinduka akirengagiza ibyanyu. Rwose ntimwanze gutsinda kko mwari mubibashije nikimenyimenyi ntaburyo bw’igitego mwigeze mubona nabumwe sinzi niba mugiye kugira icyo mukura hariya

    Iyo bivugwa nundi utari Jimmy nakemeyeko bishoboka, ikindi nuko ntamwarabu ushobora gusuzugura ikipe kko nabo baziko kudastinda mumukino byabajyana muri penariti so mwitegure gukubitwa penariti z’urufaya kko nkurikije uko umusifuzi hari ibyo yirengagizaga mumenyeko bizahinduka akirengagiza ibyanyu. Rwose ntimwanze gutsinda kko mwari mubibashije nikimenyimenyi ntaburyo bw’igitego mwigeze mubona nabumwe sinzi niba mugiye kugira icyo mukura hariya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa