skol
fortebet

Jimmy Mulisa yavuze ko rutahizamu we afite ikibazo cyo mu mutwe

Yanditswe: Thursday 23, Nov 2017

Sponsored Ad

• Jimmy Mulisa yabwiye itangazamakuru ko Issa afite ikibazo cyo mu mutwe
• Bigirimana Issa ntiyagaragaye ku mukino APR FC yanganyije na Police 0-0 ku munsi w’ejo
• Bigirimana Issa yagagaragaje imyitwarire idahwitse

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya APR FC Jimmy Mulisa yatangarije abanyamakuru ku munsi w’ejo ko rutahizamu we Bigirimana Issa afite ikibazo cyo mu mutwe nyuma yo kutagaragara ku mukino banganyije na Police FC 0-0.

Uyu mutoza wari wabuze abakinnyi benshi kubera impamvu zitandukanye yabwiye itangazamakuru ko kubura kwa Bigirimana Issa Atari imvune ahubwo afite ikibazo cyo mu mutwe.

Yagize ati “Issa afite ikibazo cye cyo mu mutwe niko navuga,nta mvune afite ni ikibazo cyo mu mutwe afite.”

Uyu rutahizamu uri mu bakinnyi ngenderwaho b’ikipe ya APR FC biravugwa ko yaba afite ikibazo cy’imyitwarire ndetse akaba ariyo mpamvu yasibye ku mukino wo ku munsi w’ejo.

Uretse Issa abandi bakinnyi batagaragaye ku mukino wo ku munsi w’ejo ni Ombolenga Fitina wahagaritswe kubera amakarita 3 y’umuhondo,Tuyishime Eric na Nshuti Innocent bo bari mu bizamini bya leta bisoza amashuli yisumbuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa