skol
fortebet

John Terry n’umugore we bifotoje bicaye kuri Moto bambaye ubusa [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 06, Aug 2018

Sponsored Ad

Myugariro John Terry wabaye kapiteni wa Chelsea igihe kinini, yafotowe ari kumwe n’umugore we Toni bicaye kuri moto bambaye ubusa,none iyo foto yakwirakwiriye hirya no hino.

Sponsored Ad

Uyu myugariro wayoboye Chelsea n’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza,akomeje gukorera udushya muri Portugal aho ari mu biruhuko we n’uyu mufasha we Toni n’abana babo babiri.

Iyi foto yashyizwe hanze n’uyu mugore Toni,yamugaragaje ari kumwe n’umugabo we Terry bicaye kuri moto uyu mugabo atwaye arangije yandikaho ngo “Bwana T njyana gutembera.”

John Terry utarasezera umupira w’amaguru,nta kipe arabona yerekezamo nyuma yo gutandukana na Aston Villa yakiniraga umwaka ushize,ntibashe kuzamuka mu cyiciro cya mbere “Premier League.”

Uyu myugariro watwaye ibikombe byinshi muri Chelsea,yifujwe na Sky sports kugira ngo ayibere umusesenguzi w’imikino aho bifuzaga ko asimbura Thierry Henry wavuye muri aka kazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa