Kigali

Jonathan Rafael da Silva wakunzwe n’abafana ashobora kugaruka muri Rayon Sports

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 9 June 2019 Yasuwe: 5768

Umunya Brazil Jonathan Rafael da Silva waherukaga gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kurangiza amasezerano y’amezi 6 yari yasinye,ashobora kugaruka mu ikipe ya Rayon Sports nkuko ubuyobozi bwayo bwabitangaje.

Mu kiganiro visi perezida wa Rayon Sports Me Muhirwa Freddy yagiranye n’abanyamakuru,yababwiye ko basabye uyu munya Brazil Da Silva ko yagaruka bakamuha amasezerano ababwira ko agomba kubanza guhura n’umugore we mbere yo kugira undi mwanzuro afata.

Yagize ati “Da Silva yashakaga kuzana umuryango we kandi ntitwashoboraga kubitaho bose.Twamusabye ko yasubira muri Brazil akamarana n’umuryango we ukwezi yakumva bimukundiye akagaruka.Niwe uzatubwira umwanzuro gusa n’umutoza yatubwiye ko abanya Brazil bakunda abagore babo,niyumva ashaka kugaruka muri Rayon Sports azatubwira mbere y’uko umwaka w’imikino tumusubize mu bakinnyi.”

Me Freddy yavuze ko umukinnyi Sefu yagiye gucishwa mu cyuma ubu ari mu nzira zo gukira ku buryo ashobora kuzabafasha mu mikino y’igikombe cy’Amahoro iri imbere.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umutoza wa Rayon Sports Robertinho yizihije isabukuru y’amavuko ari kumwe...

Umutoza wa Rayon Sports , Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo, uri uri mu...
24 June 2019 Yasuwe: 1278 1

Rayon Sports yatumiye perezida Kagame kuzaza kureba umukino wa nyuma...

Ubuyobozi bwa Rayon Sports burifuza ko nyakubahwa perezida Kagame...
24 June 2019 Yasuwe: 1900 1

Tanzania na Kenya zagaragaje urwego rwo hasi cyane mu gikombe...

Tanzania yatsinzwe ibitego 2-0 na Senegal mu mukino yakozemo amakosa menshi...
24 June 2019 Yasuwe: 1249 0

Rayon Sports izacakirana na AS Kigali muri ½ cy’igikombe cy’Amahoro nyuma yo...

Ikipe ya Rayon Sports yongeye gutombora AS Kigali muri ½ cy’irangiza...
23 June 2019 Yasuwe: 4237 0

Abakinnyi ba Manchester United basabye ubuyobozi bwa Manchester United...

Abakinnyi bakomeye mu ikipe ya Manchester United ndetse n’umutoza wayo Ole...
23 June 2019 Yasuwe: 5269 0

Cristiano Ronaldo yatangaje benshi kubera ahantu yahuriye n’umutoza mushya...

Rutahizamu Cristiano Ronaldo yatumye benshi bacika ururondogoro kubera...
23 June 2019 Yasuwe: 5165 0