skol
fortebet

Jonathan Rafael da Silva yamaze gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports

Yanditswe: Wednesday 05, Jun 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gutandukana na rutahizamu Rafael Jonathan da Silva wamaze kurangiza amasezerano ye ndetse ngo kuri uyu wa Gatatu taliki ya 05 Kamena uyu mwaka nibwo yurira indege yerekeza iwabo muri Brazil.

Sponsored Ad

Rafael da Silva watsindiye Rayon Sports igitego kimwe muri shampiyona y’u Rwanda iherutse kurangira,ntiyongerewe amasezerano ariyo mpamvu uyu munsi nyuma ya saa sita arafata indege imwerekeza muri Brazil.

Rutahizamu Jonathan Rafael da Silva wari umaze muri Rayon Sports amezi 6 muri Rayon Sports,yavuze ko impamvu yatumye atabona ibitego muri iyi kipe ari ukubera kutamenya indimi zikoreshwa mu Rwanda ndetse no kuba kure y’umuryango we.

Kubera ikibazo cyo kubura umwanya uhoraho mu ikipe ya Rayon Sports ahanini bitewe n’umubare w’abanyamahanga 4 yari ifite,Rafael da Silva ntiyongerewe amasezerano.

Raphael Da Silva wageze mu Rwanda kuwa 01 Ukuboza 2018 avuye muri Sousa Esporte Clube yo muri Brésil, yatangiye gukinira Rayon Sports tariki ya 10 z’uko kwezi, ku mukino iyi kipe yatsinzwemo na APR FC ibitego 2-1 muri shampiyona.

Mu mikino yose Rafael da Silva yakiniye Rayon Sports, yayitsindiye igitego kimwe rukumbi ubwo yatsindaga Amagaju FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 27 wabereye i Nyamagabe.

Rafael da Silva yaraye akinnye umukino we wa nyuma, ubwo yafashaga Rayon Sports gutsinda AS Kigali igitego 1-0 mu mukino ubanza w’ijonjora ry’igikombe cy’Amahoro aho nyuma yo gukorerwaho ikosa,hatanzwe coup franc yatewe neza na Manzi Thierry ahereza umupira Mutsinzi Ange atsinda igitego ku munota wa 89.


Rafael da Silva yamaze gutandukana na Rayon Sports

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa