Kigali

Jose Antonio Reyes wafashije Arsenal gutwara igikombe cya shampiyona idatsinzwe yahitanywe n’iimpanuka y’imodoka

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 1 June 2019 Yasuwe: 2199

Uwahoze ari rutahizamu wa Arsenal akayifasha gutwara igikombe cya shampiyona idatsinzwe na rimwe muri 2004, Jose Antonio Reyes,yakoze impanuka ikomeye y’imodoka we na mubyara we bari kumwe bahita bapfa.

Uyu munya Espagne wunganiraga Thierry Henry muri Arsenal yaryanaga muri 2004,bikayifasha kwegukana Premier League idatsinzwe,yahitanywe n’impanuka y’imodoka muri iki gitondo cyo kuwa 01 Kamena 2019.

Ubwo yari atwaye imodoka mu mujyi akomokamo wa Utrera uhana imbibi na Sevilla, Jose Antonio Reyes w’imyaka 35 yakoze impanuka ikomeye imodoka ye irenga umuhanda,irashya.

Reyes na mubyara we [cousin] w’imyaka 23 bahise bapfa mu gihe undi muntu umwe bari kumwe yarokotse ariko ngo yahiye cyane.

Uretse Arsenal,Reyes yakiniye Real Madrid mu mwaka wa 2006-2007 ,Sevilla na Cordoba, gusa yapfuye atarasezera umupira kuko yakinaga mu ikipe ya Extramadura UD.

Reyes yari muri Arsenal ya 2006, yageze ku mukino wa nyuma wa Champions League itsindwa na FC Barcelona ibitego 2-1.

Reyes asize umugore we Noelia Lopez, bashyingiranywe muri Kamena 2017, n’abana batatu Noelia,Triana n’umuhungu yabyaranye na Jose Antonio Jr.

Amakipe yose yakiniye yanditse ubutumwa bw’akababaro bwo kumwifuriza iruhuko ridashira cyo kimwe n’abakinnyi bakinannye barimo Thierry Henry.







Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Zinedine Zidane ari gusabirwa kwirukanwa

Nyuma yuko ikipe ya Real Madrid ititwaye neza mu mikino ya mbere yo mu...
20 September 2019 Yasuwe: 861 0

Mama Nick [City Maid] yatangaje ikintu gikomeye agiye gukora kugira ngo...

Umukinnyi wa filime Mukakamanzi Beata uzwi nka Mama Nick muri filime ya...
20 September 2019 Yasuwe: 2616 1

Umwe mu bagore Cristiano Ronaldo yashakaga cyane kugira ngo amwiture ineza...

Umugore witwa Paula Leca ufite abana babiri yamaze gutangaza ko ari umwe...
20 September 2019 Yasuwe: 4298 0

Amavubi yahawe agahimbazamusyi kadasanzwe kugira ngo asezerere Ethiopia...

Minisiteri ya Siporo n’umuco [MINISPOC] ireberera ikipe y’igihugu Amavubi...
20 September 2019 Yasuwe: 2420 0

Ikipe ya Rayon Sports yahaye amahirwe abana bafite impano yo guconga...

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahamagariye abana bafite impano yo gukina...
19 September 2019 Yasuwe: 3227 0

Umutoza wa Rayon Sports yamaze kugera mu Rwanda hatangazwa igihe azerekerwa...

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze kubona umutoza mushya wo gusimbura...
19 September 2019 Yasuwe: 6255 2