skol
fortebet

Jose Mourinho ari mu mazi abira kubera gutuka abanyamakuru ku babyeyi babo

Yanditswe: Tuesday 16, Oct 2018

Sponsored Ad

Umutoza wa Manchester United,Jose Mourinho, ashobora gufatirwa ibihano na FA kubera ko yagaragaye ari gutuka abanyamakuru nyuma y’umukino Manchester United yatsinzemo ku kaburembe Newcastle United ibitego 3-2.

Sponsored Ad

Nyuma y’uyu mukino Mourinho aheruka gutsinda,yafashwe na camera zo ku kibuga ari gutuka abanyamakuru mu kinya Portugal ibitutsi by’urukozasoni,biza kuvumburwa na zimwe mu nzobere muri uru rurimi, byatumye FA ihita itangira iperereza kuri uyu wa Kabiri ndetse imusaba kuza kwisobanura.

Kubera iki cyaha cyo gutuka ku babyeyi abanyamakuru,Mourinho ashobora guhagarikwa gutoza umukino ikipe ye ya Manchester United izasura Chelsea ku wa Gatandatu w’iki Cyumweru.

Nubwo bivugwa ko yarimo kurahira mu kinya Portugal,Mourinho ashobora gufatirwa ibihano birimo guhagarikwa uyu mukino,gucibwa amande cyangwa se guhabwa gasopo ya nyuma na FA.

Mourinho wahawe kugeza ku wa 19 Ukwakira uyu mwaka kugira ngo yitabe FA, yagaragaye ari gutukana mu kinya Portugal ndetse yerekana agatoki gahera mu rwego rwo kwereka abanyamakuru n’abafana bamunenga ko bari ku rwego rwo hasi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa