skol
fortebet

Jose Mourinho ashobora kungukira mu ntambara ya Zinedine Zidane na Gareth Bale

Yanditswe: Sunday 04, Aug 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Real Madrid yitwaye nabi mu mikino yo gutegura umwaka w’imikino ugiye gutangira bituma ubuyobozi butakariza icyizere umutoza Zinedine Zidane ndetse ngo bwiteguye kumusimbuza Jose Mourinho mu gihe cyose umusaruro wakomeza kuba mubi.

Sponsored Ad

Intambara ya Zidane na Bale yababaje cyane umuyobozi wa Real Madrid Florentino Perez ariyo mpamvu ashobora gutangira kuganiriza Jose Mourinho kugira ngo azabe yitegura kuzafata ikipe mu gihe cyose yaba akomeje kwitwara nabi.

Zidane uheruka kuvugana na Bale habura imikino 3 ngo shampiyona ya La Liga iheruka irangire akamubwira ko atazigera na rimwe yongera kumuha umwanya,yagize imyiteguro mibi yo kwitegura umwaka w’imikino utaha by’umwihariko ubwo yanyagirwaga na Atletico Madrid ibitego 7-3,bituma benshi bamutakariza icyizere.

Abahanga mu mupira bavuga ko kwitwara nabi kwa Real Madrid mu myiteguro kwatewe ahanini na Zidane ubwe kubera umwuka mubi uri hagati ye na Bale ndetse n’igitutu akomeje gushyira ku buyobozi bwe ngo bagure Pogba mu gihe ikipe yo yifuza kuzana umuholandi Donny Van de Beek.

Zidane yasabye Real Madrid kureka Bale akagendera Ubuntu gusa Perez arabyanga cyane ko yari yabonye ikipe mu Bushinwa imuhemba akayabo ka miliyoni y’amapawundi ku Cyumweru,ibintu bihita bitangira kuzamba.

Mu minsi ishize Zidane yanze kujyana Bale mu gikombe cya Audi Cup mu Budage abeshya ko arwaye nyuma uyu musore agaragara ari gukina Golf,ibintu byateye benshi urujijo.

Perez utishimiye iyi ntambara ya Zidane na Bale ngo yiteguye gutangira kuganiriza mu ibanga Jose Mourinho udafite akazi kugira ngo amusaba kuzasimbura uyu Mufaransa ushobora kuzagorwa n’umwaka w’imikino utaha.

Ikinyamakuru Daily Maily kivuga ko mu mikino 5 ya Preseason Real Madrid yakinnye,yinjijwe ibitego 16 byose ndetse batsinze umukino umwe mu minota 90.Zidane ntiyigeze yitwara neza muri Real Madrid kuva yayigarukamo mu mpera z’umwaka w’imikino ushize.

Andi makuru aravuga ko Zidane yiteguye kongera gusezera ku kazi igihe cyose yasabwa gukinisha Gareth Bale ariyo mpamvu ubuyobozi bwa Real Madrid bushaka kwiteganyiriza hakiri kare bukaganiriza Mourinho .



Zidane ntiyifuza kuzongera gukinisha Gareth Bale ndetse ngo yiteguye no gusezera ku kazi aho kugira ngo amukinishe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa