Kigali

Jose Mourinho ashobora kwirukanwa muri Manchester United mbere y’uko shampiyona itangira[IMPAMVU]

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 30 July 2018 Yasuwe: 1923

Umutoza wa Manchester United Jose Mourinho ashobora kwirukanwa mbere y’uko shampiyona itangira kubera umwuka mubi ari guteza mu ikipe ashinja ubuyobozi bwe ko bwanze kumugurira abakinnyi kandi iyi kipe ifite abakinnyi benshi yimye umwanya.

Umubano wa Jose Mourinho na Ed Woodward ushinzwe imiyoborere y’ikipe ya Manchester United ndetse ufite ijambo rikomeye mu kugura abakinnyi ni mubi cyane, byatumye asuzugura Mourinho yanga kumugurira abakinnyi 5 yamusabye nyuma ya shampiyona.

Woodward na Mourinho ntibagicana uwaka kubera imyitwarire mibi y’uyu mutoza

Nkuko bitangazwa na Dailymail,ubuyobozi bwa Manchester United bwababajwe bikomeye n’ukuntu Mourinho yafashe nabi abakinnyi ba Manchester United barimo Anthony Martial,Paul Pogba,Luke Shaw na Rashford byatumye umusaruro wabo ubura ndetse ikipe nayo isubira inyuma.

Kuva Mourinho yagera muri Manchester United,iyi kipe imaze gutakaza akayabo ka miliyoni zirenga 200 igura abakinnyi ariko abakinnyi bose baguzwe nta musaruro ugaragara batanze byatumye abayobozi ba Manchester United bicara bafata umwanzuro ukomeye wo guhagarika gusesagura amafaranga bagura abakinnyi kandi ikipe ifite benshi bahemberwa ubusa.

Benshi mu bayobozi ba Manchester United bemeza ko abakinnyi bafite atari babi ndetse bafite ubushobozi bwo guhatanira ibikombe ariyo mpamvu banze kugura abandi bakinnyi uretse miliyoni 70 bamaze gutanga ku bakinnyi 3 barimo Fred, Diogo Dalot n’umunyezamu w’umusimbura witwa Lee Grant.

Mourinho ukunda abakinnyi bashya ku buryo butangaje, akomeje guca ibikuba mu binyamakuru aho aherutse gutangaza ko yahaye Ed Woodward lisiti y’abakinnyi 5 yifuza mu kwezi gushize ariko nta n’umwe aragura ndetse yabwiwe ko azagurirwa umwe wenyine.

Manchester United iherutse kunyagirwa na Liverpool ibitego 4-1

Benshi mu bakunda umukino wa Betting mu Bwongereza batoye ku bwinshi ko Mourinho ariwe mutoza uzirukanwa bwa mbere muri Premier League kubera umwuka mubi yashyize muri Manchester United ndetse n’imyitwarire mibi iyi kipe ifite aho iherutse kunyagirwa na Liverpool ibitego 4-1 mu mikino yo kwitegura umwaka w’imikino utaha.

Mourinho akomeje kotsa igitutu Woodward ngo amugurire myugariro Harry Maguire cyangwa Yerry Mina gusa abayobozi be baramushinja kudakoresha ba myugariro 2 yaguze barimo Eric Bailly na Victor Linderof kandi ariwe wabiguriye.

Mu minsi iri imbere Manchester United izakira abakinnyi bayo bari mu biruhuko by’igikombe cy’isi barimo Paul Pogba, Romelu Lukaku, Ashley Young na Jesse Lingard.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Xavi yandagaje Mourinho kubera imikinire ye yo kugarira cyane

Umunyabigwi Xavi Hernandez wahoze akinira FC Barcelona,yavuze ko umutoza...
23 October 2018 Yasuwe: 854 0

Masudi Djuma yavuze ikintu kizamufasha guhangamura Rayon Sports na APR...

Umutoza mushya wa AS Kigali,Masudi Djuma yavuze ko ikintu gituma APR FC na...
23 October 2018 Yasuwe: 1693 0

Perezida Kagame yashimiye Arsenal ku munsi we w’amavuko

Perezida wa Repubulika y’U Rwanda wizihije isabukuru y’imyaka 61 uyu...
23 October 2018 Yasuwe: 1054 0

Cristiano Ronaldo yagaragaye yambaye isaha ihenze cyane mu kiganiro...

Umukinnyi wa Juventus Cristiano Ronaldo yagaragaye mu kiganiro...
23 October 2018 Yasuwe: 2189 0

Cristiano Ronaldo yashashe inzobe ku birego ashinjwa byo gufata ku ngufu...

Rutahizamu Cristiano Ronaldo wa Juventus yatangarije abanyamakuru ku nshuro...
23 October 2018 Yasuwe: 1547 0

Jose Mourinho yahaye igisubizo abavuze ko agiye kwerekeza mu ikipe ya Real...

Umutoza wa Manchester United,Jose Mourinho yatangaje ko nta gahunda afite...
23 October 2018 Yasuwe: 1035 0