skol
fortebet

Jose Mourinho wabuze akazi yatunguye benshi kubera ikipe ashaka kwerekezamo

Yanditswe: Monday 10, Jun 2019

Sponsored Ad

Umutoza Jose Mourinho wahoze ari umutoza wa Manchester United,Real Madrid,Chelsea,Inter Milan n’izindi amaze iminsi mu bushomeri byatumye ajya gusaba akazi ko gutoza ikipe ya Newcastle yo mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza.

Sponsored Ad

Nubwo Mourinho ari umutoza w’igikomerezwa bitewe n’amakipe yatoje akayatwariramo ibikombe bikomeye birimo na UEFA Champions League,yabonye ko amazi atakiri ya yandi ariyo mpamvu yifuza gutoza ikipe ya Newcastle United igiye kugurwa n’umuherwe Sheikh Khaled bin Zayed Al Nehayan.

Uwari umutoza wa Newcastle,Rafa Benitez azarangiza amasezerano ye muri uku kwezi kwa Kamena ndetse ngo ntazongererwa andi kuko uyu muherwe namara kugura Newcastle azahita aha akazi Jose Mourinho.

Amakuru avuga ko Sheikh Khaled yoherereje impapuro z’ubwishyu Mike Ashley muri mata uyu mwaka ndetse ngo igisigaye ni ugutangaza ku mugaragaro ko iyi kipe yaguzwe.

Uyu muherwe namara kugura Newcastle azahita ayishoramo akayabo k’amamiliyoni yo kugura abakinnyi bafite amazina akaomeye ndetse ngo byitezwe ko bazarambagizwa n’umutoza Jose Mourinho.

Aba batoza bombi bakunze gusimburana mu makipe batoza kuko Benitez niwe wasimbuye Jose Mourinho muri Inter Milan no muri Chelsea gusa ntibyagiye bimuhira gusa kuri iyi nshuro Mourinho niwe ugiye kumusimbura muri Newcastle yiteguye kumuhemba neza nkuko byari bisanzwe mu makipe yatoje yose.

Nkuko ibinyamakuru bitandukanye byabitangaje uyu Mourinho ngo yabwiye inshuti ze ko yiteguye kwerekeza mu ikipe ya Newcastle niramuka imuhaye akazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa