skol
fortebet

Jose Mourinho yaburiye Manchester United ishaka kugira umutoza uhoraho Solskjaer

Yanditswe: Monday 04, Mar 2019

Sponsored Ad

Jose Mourinho wahose atoza Manchester United akayirukanwamo kubera umusaruro muke yatangaje ko iyi kipe yamwirukanye ikwiriye kumenya ko umutoza wamusimbuye by’agateganyo nagirwa umutoza mukuru umusaruro yatangaga uzaganuka.

Sponsored Ad

Mourinho yabwiye ikinyamakuru Bein Sports ko kuba Solskjaer ari kwitwara neza cyane ariko ari umutoza w’agateganyo,ashimangira ko namara guhabwa ikipe burundu ibintu bizahinduka ndetse n’umusaruro atanga nawo ugahinduka.

Yagize ati “Rimwe na rimwe muri ruhago ibintu birahinduka muri ruhago.Murebe ku ikipe nahoze ntoza, Solskjaer yakoze impinduka.Ntabwo nakwizera ko impinduka yakoze zizaramba mu gihe kinini,kuko zikunze kuba mu gihe gito.”

Mourinho yashidikanyije kuri Solskjaer wamusimbuye ndetse avuga ko impinduka z’igihe gito zikunze guhira abatoza bashya arikoiyo bibaye igihe kirekire bigorana.

Solskjaer yasimbuye Jose Mourinho mu Ukuboza umwaka ushize ndetse kuva ubwo nta mukino n’umwe aratsindwa muri Premier League byatumye benshi basaba ubuyobozi bwa Manchester United kumugira umutoza mukuru.


Mourinho nta cyizere afitiye Solskjaer ushobora kugirwa umutoza mukuru wa Manchester United

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa