skol
fortebet

Jose Mourinho yabwiye amagambo akomeye Paul Pogba

Yanditswe: Thursday 16, Aug 2018

Sponsored Ad

Umubano wa Jose Mourinho na Paul Pogba wongeye kuzamo agatotsi nyuma y’aho uyu mutoza abwiye uyu Mufaransa ko akwiye kwitondera ibyo avuga mu itangazamakuru ndetse ko niba ashaka kuva muri Manchester United yabisaba ubuyobozi bukamurekura.

Sponsored Ad

Paul Pogba yabwiye abanyamakuru nyuma yo gutsinda Leicester City ibitego 2-1 ko icyatumye yitwara neza mu gikombe cy’isi ari umwuka mwiza wari mu ikipe y’Ubufaransa yongeraho ko hari ibyo atatangaza kubera impamvu z’umutekano we,bibabaza cyane Mourinho wahise amusaba ko niba yifuza kugenda yabisaba ubuyobozi bukamurekura.

Umubano wa Mourinho na Pogba wongeye kuzamo agatotsi

Mourinho warakaye cyane,yabwiye Pogba ko atakunze ibyo aherutse gutangaza ndetse ko abishatse yasaba gusohoka mu ikipe aho kwirirwa mu itangazamakuru avuga ibitagenda byatumye benshi bemeza ko uyu mutoza atamukeneye.

Paul Pogba yabwiye Jose Mourinho ko nta biganiro yifuza kongera kugirana nawe,amusaba ko yajya avugana n’umuhagarariye Mino Raiola mu gihe hari ikintu gikomeye ashaka kumubwira.

Pogba wavuye muri Manchester United mu mwaka wa 2012 akerekeza muri Juventus,yayigarutsemo mu myaka 2 ishize aguzwe akayabo ka miliyoni 89 z’amapawundi ariko gushyamirana na Jose Mourinho ntibyatumye yitwara neza kuko mu mwaka w’imikino ushize yashyizwe ku ntebe y’abasimbura,Scott McTominay ahabwa umwanya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa