skol
fortebet

Jose Mourinho yabwiye Pogba icyo yakora kugira ngo yongere kubanza mu kibuga muri Manchester United

Yanditswe: Sunday 09, Dec 2018

Sponsored Ad

Umutoza Jose Mourinho wa Manchester United ufitanye amakimbirane akomeye n’umukinnyi we Paul Pogba,yamubwiye ko akwiriye kugira imyumvire imwe n’iya bagenzi be niba ashaka kongera kubona umwanya uhoraho muri Manchester United.

Sponsored Ad

Mu mukino wo ku munsi w’ejo Manchester Ubited yanyagiye Fulham ibitego 4-1,Paul Pogba ntiyigeze akoreshwa byatumye benshi bibaza ku hazaza hed ndetse abanyamakuru babaza Mourinho icyo ari kuzira,ababwira ko Pogba afite imyumvire mibi itandukanye n’iyi kipe.

Mourinho yishimiye abakinnyi be ku munsi w’ejo

Yagize ati “Paul akwiriye kugira imyumvire imwe n’iya bagenzi be mu kibuga.Paul yaba umukinnyi mwiza.Afite ubushobozi bwo kuba umukinnyi mwiza.Ku mukino wa Valencia azabanza mu kibuga yereke buri wese ko ari umukinnyi w’igihangange.”

Pogba ntabwo ajya yugarira nkuko Mourinho aba yabimusabye,byatumye ahitamo kumushyira ku ntebe y’abasimbura burundu ndetse agiye kujya amukinisha mu mikino idafite icyo imaze nk’uyu wa Valencia muri UEFA Champions League.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa