skol
fortebet

Jose Mourinho yafashwe ari guca inyuma umugore we ku kizungerezi arusha imyaka 14 [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 23, Dec 2018

Sponsored Ad

Uwahoze ari umutoza wa Manchester United,Jose Mourinho,wirukanwe ku wa kabiri w’iki Cyumweru,yagaragaye yasohokanye n’ikizungerezi cyitwa Prue Carter-Robinson cy’imyaka 41 bamenyanye mu mwaka wa 2010 ubwo yatozaga ikipe ya Real Madrid.

Sponsored Ad

Uyu mutoza uri mu bushomeri,yafotowe yisohokanye na Prue bijya ku karubanda dore ko asanzwe afite umugore witwa Matilde bakundanye kuva mu bwana bwabo ndetse bafitanye abana 2 bakuru.

Mourinho yaciye inyuma umugore we Matilde bafitanye abana 2

Mourinho w’imyaka 55 asanzwe ari inshuti mu ibanga na Prue Carter-Robinson, ndetse bivugwa ko atari ubwa mbere basohokanye bahuje urugwiro kuko mu myaka 8 bamaze bakundana mu ibanga bagiye batemberera ahantu nyaburanga hatandukanye ku isi.

Uyu mugore w’ingaragu Prue Carter-Robinson yakurikiye Mourinho mu Bwongereza ndetse yabaga mu nzu ya miliyoni n’igice y’amapawundi mu mujyi wa London aho bivugwa ko Mourinho yakundaga kumusanga bakaryoshya muri iyi minsi yari umutoza wa Manchester United.

Mourinho amaze imyaka 29 ashyingiranywe na Matilde Faria ariko yagiye amuca inyuma kenshi ndetse bamwe mu bagore asambanyije bakamuvamo bakabibwira itangazamakuru.

Mourinho ugomba guhabwa miliyoni 15 z’amapawundi na Manchester United yamwirukanye,yasambanye n’umucuruzi witwa Elsa Sousa mu mwaka wa 2001 ubwo yatozaga ikipe yitwa Uniao de Leiria yo muri Portugal birangira uyu mugore amushyize mu binyamakuru.



Iki nicyo kizungerezi cyatwaye umutima wa Mourinho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa