skol
fortebet

Jose Mourinho yafatiye ibihano bikomeye Paul Pogba uherutse kumusebya mu binyamakuru

Yanditswe: Wednesday 26, Sep 2018

Sponsored Ad

Umutoza wa Manchester United,Jose Mourinho yatangaje ko umukinnyi we wo hagati Paul Pogba,atazongera na rimwe kwambara igitambaro cy’ubukapiteni kubera imyitwarire ye mibi irimo kumunenga mu bitangazamakuru ndetse no gucuranga imiziki isakuza muri bisi yarimo abakinnyi mbere y’umukino wa Carabao cup baraye basezerewemo na Derby County.

Sponsored Ad

Pogba uherutse gutangaza ko we na bagenzi be bakwiriye gukina basatira aho kugarira nk’uko Mourinho abibasaba,yafatiwe ibihano n’uyu mutoza we wamwambuye inshingano zo kuba kapiteni wungirije wa Manchester United.

Biravugwa ko Paul Pogba yamaze kubwira umutoza we Jose Mourinho na Ed Woodward ko yifuza kwerekeza mu mu ikipe ya FC Barcelona mu kwezi kwa mbere aho bikekwa ko biri mu mpamvu zikomeye zatumye yamburwa amahirwe yo kuzongera kuba kapiteni wa Manchester United cyane ko yari yungirije Antonio Valencia.

Pogba waciye agahigo ko kuba ariwe mukinnyi uhenze mu mateka ya Manchester United,ashobora kugurishwa mu kwezi kwa mbere cyane ko mbere y’uyu mukino wa Derby,Mourinho yakoranye inama n’abakinnyi atarimo,ababwira ko uyu musore wagaragaye mu mukino 3 yashampiyona y’uyu mwaka ari kapiteni ko atazongera kubayobora ndetse ko nta mukinnyi ufite izina rirenze irya Manchester United.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa