skol
fortebet

Jose Mourinho yahahamuwe n’amakuru yabwiwe na Zinedine Zidane kuri telefoni

Yanditswe: Monday 01, Oct 2018

Sponsored Ad

Umutoza Zinedine Zidane udafite akazi muri iyi minsi nyuma yo gusezera muri Real Madrid yahamagaye Jose Mourinho uri mu mazi abira muri Manchester United kugira ngo amumare impungenge ku bimaze iminsi bivugwa ko ashaka kumusimbura aho yamubwiye ko abayobozi ba Manchester United aribo begereye abamuhagarariye kugira ngo bamuhe akazi.

Sponsored Ad

Zidane uhabwa amahirwe menshi yo gusimbura Jose Mourinho,yamuhamagaye kugira ngo amubwire ko atari muri politiki yo kumwirukanisha ahubwo ubuyobozi bwa Manchester United aribwo bwegereye abamuhagarariye bukababaza niba adakeneye akazi.

Zidane yabwiye Mourinho ko abayobozi be begereye abamuhagarariye

Mourinho yahise amenya ko ubuyobozi bwa Manchester United butakimwifuza ndetse buri gushaka uko bwamwikiza bimutera ubwoba ndetse bituma atakazi umutima we ku kazi.

Jose Mourinho ashobora kwirukanwa ku kazi mu gihe yaba adatsinze imikino 2 afite muri iki cyumweru irimo uwa Valencia muri UEFA Champions League ndetse n’umukino afitanye na Newcastle ku wa Gatandatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa