skol
fortebet

Jose Mourinho yahawe urw’amenyo kubera umukinnyi yifuza kugarura muri Manchester United

Yanditswe: Friday 12, Oct 2018

Sponsored Ad

Umutoza wa Manchester United,Jose Mourinho yatumye benshi mu bafana b’iyi kipe bongera kumuha urw’amenyo,kubera ko yatangaje ko yifuza kugarura muzehe Zlatan Ibrahimovic usigaye akina muri LA Galazy muri USA.

Sponsored Ad

Ibinyamakuru byavuze ko uyu mutoza Mourinho yifuza kugarura Ibrahimovic mu kwezi kwa mbere kugira ngo akinire iyi kipe yahoze akinira imvune igatuma yigira gushaka amafaranga muri USA.

Mourinho arifuza kugarura Zlatan Ibrahimovic

Zlatan yamaze imyaka 2 akinira Manchester United,ayivamo yerekeza muri shampiyona ya MLS muri Werurwe uyu mwaka nyuma y’imvune ikomeye yagize.

Nkuko ESPN yabitangaje,Mourinho arifuza kugarura Zlatan kubera ukuntu amaze iminsi yitwara neza muri LA Galaxy.

Ibi bije nyuma y’aho Zlatan Ibrahimovic aherutse gusingiza Mourinho avuga ko ariwe mutoza ukwiriye gutoza ikipe ya Manchester United,mu kiganiro yahaye The Mirror.

Muri iyi myaka 2 yamaze mu ikipe ya Manchester United,Zlatan Ibrahimovic yatsindiye Manchester United ibitego 28 mu mikino yose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa