Kigali

Jose Mourinho yahaye igisubizo abavuze ko agiye kwerekeza mu ikipe ya Real Madrid

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 23 October 2018 Yasuwe: 1123

Umutoza wa Manchester United,Jose Mourinho yatangaje ko nta gahunda afite yo kwerekeza mu ikipe ya Real Madrid ahubwo yifuza kongera amasezerano mu ikipe ya Manchester United akayifasha kwegukana ibikombe.

Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru avuga ku mukino wa UEFA Champions League afitanye na Juventus iri joro,Mourinho yababwiye ko nta gitekerezo cyo kwerekeza muri Real Madrid ahubwo afite icyifuzo cyo kongera amasezerano mu ikipe ya Manchester United.

Mourinho yavuze ko atifuza gusubira muri Real Madrid

Yagize ati “Sinifuza gusubira muri Real Madrid.Ejo hazaza hanjye ni muri Manchester United.Mfite amasezerano kandi ndacyifuza kuguma mu ikipe kugeza igihe azarangirira. Ndashaka kuguma muri Manchester United.”

Mourinho w’imyaka 55 ufite amasezerano muri Manchester United azamugeza mu mwaka wa 2020,yifuzwa na benshi mu bayobozi ba Real Madrid ndetse barifuza kumukura muri Manchester United,kugira ngo asimbure Julen Lopetegui umerewe nabi.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Algeria yatwaye igikombe cya Afurika yaherukaga mu myaka 29...

Ikipe y’igihugu ya Algeria niyo yegukanye igikombe cya Afurika 2019 nyuma yo...
20 July 2019 Yasuwe: 474 0

Rayon Sports yamaze kwisubiza Micheal Sarpong wavugwaga muri Orlando...

Ikipe ya Rayon Sports yanze gukomeza gutegereza ibisubizo bya Orlando...
19 July 2019 Yasuwe: 5424 2

Mashami yishimiye itsinda u Rwanda rwatomboye mu gushaka itike ya AFCON...

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi,Mashami Vincent yavuze ko itsinda rya F u...
19 July 2019 Yasuwe: 1887 0

Perezida Sadate yasubije abibaza ku byerekeye umutoza Robertinho,Sarpong,ikibazo

Umuyobozi mushya wa Rayon Sports,Munyakazi Sadate yatangaje ko mu myaka 2...
19 July 2019 Yasuwe: 6497 2

FC Barcelona yahaye PSG urutonde rw’abakinnyi 6 na miliyoni 90 z’amayero...

Ikipe ya Barcelona yazamuye igiciro yatangaga kuri Neymar Jr igeza kuri...
19 July 2019 Yasuwe: 2962 0

Ikipe ya Bugesera FC yasezereye abakinnyi 18 barimo abo yagenderagaho

Ikipe ya Bugesera FC yateye ikirenge mu cy’amakipe ya APR FC, AS Kigali na...
19 July 2019 Yasuwe: 1020 0