skol
fortebet

Jose Mourinho yahishuye ikintu gikomeye Klopp arusha abandi batoza ku isi

Yanditswe: Wednesday 08, May 2019

Sponsored Ad

Umutoza Jose Mourinho wahoze atoza ikipe ya Manchester United nyuma akazi kuyirukanwamo mu mpera z’umwaka ushize,yabwiye abanyamakuru ko umutoza Jurgen Klopp ahorana ishyaka ryo gutsinda kandi yemera ko mu mupira w’amaguru byose bishoboka.

Sponsored Ad

Ubwo yari muri studio za beIN SPORTS nyuma y’aho Liverpool yari imaze gutsinda FC Barcelona ibitego 4-0,Mourinho yavuze ko Klopp ari umutoza uhorana ishyaka ndetse agira umwihariko wo kumva ko nta kidashoboka mu mupira.

Yagize ati “Ndatekereza ko iyi remontada,yakwitwa Jurgen.Ntabwo ibi bitewe n’ubuhanga mu gupanga abakinnyi,ahubwo ni ishyaka,umutima ukomeye ndetse no kwitanga bikomeye yashyize mu bakinnyi be.

Bari bafite ibyago ko bagiye kurangiza umwaka w’imikino nta kintu cyo kwishimira ariko ubu bafite amahirwe yo kuyobora uburayi.Jurgen arabikwiye.

Kariya ni akazi keza cyane amaze gukorera Liverpool.Ibi niwe wabikoze.Iki ni ikimenyetso cy’ubudahangarwa,kudacika intege,umwuka wo guhangana ndetse no gutuma buri mukinnyi atanga icyo afite.”

Mourinho yavuze ko ubuyobozi bwiza bwa Jurgen Klopp aribwo butuma abakinnyi bahatana kuva umupira utangiye kugeza urangiye.



Mourinho yavuze ko Klopp ari umutoza wihariye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa