skol
fortebet

Mourinho yakoze mu jisho Guardiola mbere y’uko bahura amusabira ibihano

Yanditswe: Saturday 09, Dec 2017

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Manchester United Jose Mourinho yashotoye Pep Guardiola avuga ko abakinnyi be ari ba kabuhariwe mu kwigwisha mu rubuga rw’amahina kugira ngo bahabwe penaliti ndetse asaba UEFA guhana Guardiola kkubera akantu yari yambaye ku myenda ye kari kwambarwa n’abashaka ubwigenge bw’intara ya Catalunya. Uyu mutoza uzwiho gushotorana na begenzi be mbere yo guhura nabo,yakoze ibi ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru avuga uko yiteguye umukino uzamuhuza na Manchester City bakurikiranye ku (...)

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Manchester United Jose Mourinho yashotoye Pep Guardiola avuga ko abakinnyi be ari ba kabuhariwe mu kwigwisha mu rubuga rw’amahina kugira ngo bahabwe penaliti ndetse asaba UEFA guhana Guardiola kkubera akantu yari yambaye ku myenda ye kari kwambarwa n’abashaka ubwigenge bw’intara ya Catalunya.

Uyu mutoza uzwiho gushotorana na begenzi be mbere yo guhura nabo,yakoze ibi ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru avuga uko yiteguye umukino uzamuhuza na Manchester City bakurikiranye ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.

Yagize ati “Uramutse umbajije icyo nangira abakinnyi ba Manchester City ni ukuntu bazi kwigwisha byoroheje,niyo umuyaga umuhushye ahita agwa hasi.”

Mourinho yavuze ko abakinnyi ba Manchester City bakunda kwigwisha mu rubuga rw’amahina

Jose Mourinho yavuze kandi ko atumva ukuntu UEFA itahanye umutoza Pep Guardiola wari wambaye akantu kagaragaza ko yifuza ubwigenge bwa Catalunya mu mukino aheruka gukina na Shakhtar Donetsk ndetse asaba Premier League kumukurikirana nabikora ku mukino wo ku munsi w’ejo.

Yagize ati “Ndabizi ko aho tubogamiye muri politiki tubifitiye uburenganzira.Turi abantu nk’abandi mu bihugu byacu no ku isi hose.Pep ndamuzi neza kandi nzi imitekerereze ye ku gihugu cye,gusa kubizana mu mupira ntabwo nzi icyo amategeko abivugaho.Niba amategeko atwemerera kubikora nawe yaba abyemerewe gusa sinzi ko amategeko yemerera umuntu kuvanga politiki n’umupira w’amaguru."


Mourinho arifuza ko Pep yahanwa kubera aka kantu k’umuhondo yambaye muri Champions League

Mourinho yavuze ko we nta burenganzira afite bwo kubikora ndetse asaba Premier League kubyigaho cyane ko uyu mutoza wa Manchester City byitezwe ko azambara iki kimenyetse ku munsi w’ejo ubwo Manchester United izaba yakiriye Manchester City ku kibuga Old Trafford.

Guardiola ararusha Mourinho amanota 8 mbere y’uko bahura ku munsi w’ejo saa 18h30 mu mukino uzasifurwa na Micheal Oliver,aho uyu munya Espagne amaze gutsinda Mouringo inshuro 8 mu gihe Mourinho yamutsinze 4.

Manchester City irashaka gutsinda umukino wa 14 yikurikiranya mu gihe Manchester United ariyo kipe imaze kwinjizwa ibitego bike muri Premier League uyu mwaka (9).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa