skol
fortebet

Jose Mourinho yandagaje bikomeye abakinnyi be bananiwe gutsinda Crystal Palace

Yanditswe: Sunday 25, Nov 2018

Sponsored Ad

Umutoza wa Manchester United,Jose Mourinho yarakajwe n’abakinnyi be bananiwe gutsindira mu rugo Crystal Palace,mu mukino amakipe yombi yanganyije 0-0.

Sponsored Ad

Mourinho yabwiye abanyamakuru ko abakinnyi be nta mutima bagira ndetse yibaza ibyo baharanira, nyuma yo kunanirwa gutsinda Crystal Palace bari bakiriye.

Mourinho yavuze ko abakinnyi be nta mutima bagira

Mourinho wifuza kuguma mu makipe 4 ya mbere nkuko yabikoze umwaka ushize,yavuze ko bigoye kuri ubu kuko barushwa amanota 14 na Manchester City iri ku mwanya wa mbere.

Yagize ati “Wari umukino twagombagagutsinda tukabona amanota 3 ariko abakinnyi banjye ntibakinnye babikuye ku mutima.Tugomba gukinisha umutima n’ubwenge ariko nta bwo abakinnyi banjye bari bafite umutima.Nta guhangana,nta bwitange bwo gushaka amanota 3 twagize uyu munsi,twakinnye bisanzwe.”

Manchester United irarushwa amanota 7 na Tottenham iri ku mwanya wa 4 ndetse Mourinho yavuze ko agiye guha umwanya abakinnyi bashaka gukina babikuye ku mutima ndetse bifuza ko Manchester United itsinda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa