Kigali

Jose Mourinho yandagaje bikomeye Jurgen Klopp utoza Liverpool

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 1 September 2018 Yasuwe: 2687

Umutoza wa Manchester United Jose Mourinho wari umaze iminsi atandagaza abatoza yongeye kumvikana yibasira umutoza Jurgen Klopp wa Liverpool aho yavuze ko we ari igihangange ku ruhando mpuzamahanga atameze nka Klopp utagira ibikombe I Burayi ndetse atishima yiyereka cyane camera nkuko abigeza.

Ubwo abanyamakuru babazaga Mourinho niba acyiyumva nk’umutoza ukomeye kandi yarananiwe kwitwara neza muri Manchester United,yabasubije ko we ari umutoza ukomeye kuko yatwaye ibikombe bikomeye ku mugabane w’I Burayi mu gihe Klopp we yatwaye ibyo mu Budage gusa.

Mourinho yavuze ko afite izina rikomeye ku isi kurusha Klopp ndetse atigaragaza imbere ya camera nkawe

Yagize ati “Ese mujya mubaza abatoza baba aba gatatu n’aba kane icyo kibazo.Murabizi Klopp ntabwo aratwara igikombe ku rwego mpuzamahanga.Ndabizi bamwe mu batoza bajya mu ma sitade batsinda bagasimbuka cyane ndetse bakiyereka camera kugira ngo bavugwe gusa njyewe siko nteye kuko iyo ntsinze ninjye wa mbere winjira mu rwambariro.”

Mourinho yatwaye ibikombe bya shampiyona muri Portugal,Espagne,Ubutaliyani n’Ubwongereza ndetse atwara ibikombe bitandukanye ku mugabane w’Iburayi birimo UEFA Champions League 2.

Mourinho yicaye ku ntebe ishyushye kuko aamutse atsinzwe na Burnley,byamushyira mu mazi abira dore ko amaze imikino 2 yikurikiranya atsindwa.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Wayne Rooney yatangaje umukinnyi w’umuhanga kurusha abandi mubo yakinannye...

Rutahizamu Wayne Rooney waraye akinnye umukino wa nyuma mu ikipe y’igihugu...
16 November 2018 Yasuwe: 1268 0

Ikipe ishobora gutanga Manchester United gusinyisha Zinedine Zidane...

Kabuhariwe mu mupira w’amaguru, Zinedine Zidane wahoze atoza ikipe ya Real...
16 November 2018 Yasuwe: 2190 0

Bakame ushaka kwerekeza muri Kenya arashinja ubuyobozi bwa Rayon Sports na...

Umunyezamu w’ikipe ya Rayon Sports Ndayishimiye Eric Bakame ababajwe cyane...
16 November 2018 Yasuwe: 2493 1

Robertinho arifuzwa cyane n’ikipe ya Gor Mahia

Ikipe ya Gor Mahia yamaze gutandukana n’umutoza wayo Dylan Kerr irifuza...
16 November 2018 Yasuwe: 1432 1

FERWACY yashyize hanze inzira zose Tour du Rwanda 2019 izacamo n’amakipe...

Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda, FERWACY,ryamuritse...
15 November 2018 Yasuwe: 1385 0

Rayon Sports yamaze gusinyisha Mugheni Fabrice mu buryo bwemewe...

Kuri uyu wa Kane tariki 15 Ugushyingo 2018 nibwo Rayon Sports yumvikanye na...
15 November 2018 Yasuwe: 2722 1