skol
fortebet

Jose Mourinho yanze akayabo yahabwaga n’ikipe yo mu Bushinwa kugira ngo yerekeze mu ikipe ikomeye I Burayi

Yanditswe: Saturday 09, Mar 2019

Sponsored Ad

Umutoza Jose Mourinho yanze akayabo k’amamiliyoni yahabwaga n’ikipe y’igihugu y’Ubushinwa kugira ngo yerekeze mu ikipe ya Real Madrid ishobora kumuha akazi muri uku kwezi.

Sponsored Ad

Mourinho yahawe sheki iriho ubusa kugira ngo yandike amafaranga ashaka kuri aka kazi ko gutoza Ubushinwa,ayisubiza uko yayihawe kubera ko yifuza gukomeza gutoza amakipe akomeye I burayi.

Mourinho udafite akazi nyuma yo kwirukanwa na Manchester United mu Ukuboza 2018 kubera umusaruro mubi,yahamagawe n’ubuyobozi bwa ruhago mu Bushinwa bamuha sheki iriho ubusa ayibasubiza ntacyo yanditseho.

Uyu munya Portugal arahabwa amahirwe menshi yo gusubira mu ikipe ya Real Madrid gusimbura Santiago Solari umerewe nabi cyane.

Mourinho umaze iminsi ari gukora ubusesenguzi kuri TV y’abarabu yitwa BeIN BeIN Sports,aherutse kuvuga ko yishimiye ko abafana ba Real Madrid baririmbye izina rye ubwo iyi kipe yatsindwaga na FC Barcelona.

Inshuti ya Mourinho witwa Becali yabwiye abanyamakuru ati “Twahuriye kuri Hoteli iri hafi y’iwe ambwira ko yahawe ubutumire bwo gutoza ikipe y’Ubushinwa,ajyayo bamuha sheki iriho ubusa ngo yuzuzeho amafaranga ashaka.Yarambwiye ati “Mfite imyaka 54,ndashaka gutoza indi myaka 5 I Burayi,ningira imyaka 60 nzajya gushaka amafaranga mu Bushinwa.”

Mourinho ashobora gutangazwa nk’umutoza mushya wa Real Madrid muri uku kwezi, kuko hari amakuru avuga ko nyuma y’aho iyi kipe inyagiriwe ibitego 4-1 na Ajax, abayobozi bakoze inama ikomeye bemeza ko Solari agomba kwirukanwa vuba bakazana Mourinho cyangwa Zidane.

Ibitekerezo

  • Urukino F.B.C Yakinye 9/3/019

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa