skol
fortebet

Jose Mourinho yashatse gukubita umutoza wungirije wa Chelsea nyuma yo kwishyurwa igitego ku munota wa nyuma

Yanditswe: Saturday 20, Oct 2018

Sponsored Ad

Umutoza wa Chelsea,Jose Mourinho yababajwe n’ukuntu umutoza wungirije wa Chelsea witwa Marco Ianni yamwishimye hejuru ubwo yari yishyuwe igitego ku munota wa nyuma byatumye amwegera ashaka kumukubita.

Sponsored Ad

Manchester United yarangije iminota 90 iyoboye umukino n’ibitego 2-1 byatsinzwe na Martial,ariko ntiyahiriwe n’iminota 6 y’inyongera kuko Ross Barkley yabishyuye igitego ku munota wa 5 w’inyongera bituma umutoza Marco Ianni yishimira igitego arenga igice cyari kigenewe abatoza ba Chelsea FC ajya kwishimira imbere ya Mourinho wahise arakara ahita ashaka kumukubita baramufata.

Uretse aba batoza,n’abakinnyi bari mu kibuga barwanye ibintu biradogera gusa Mike Deaney yasifuye ko umukino urangiye, amakipe yombi anganya ibitego 2-2.

Chelsea niyo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Antonio Rudiger ndetse igice cya mbere kirangira ari igitego 1-0 byatumye Manchester United igaruka yariye karungu Martial ayitsindira bibiri,Ross Barkley yishyurira Chelsea ku munota wa nyuma.

Abafana ba Chelsea ntabwo bakiriye neza Mourinho,kuko bamuririmbiye indirimbo zimutuka ibitutsi bibi cyane mu mukino wose.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa