Kigali

Jose Mourinho yasingije bikomeye Juventus yamutsindiye ku kibuga cye

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 24 October 2018 Yasuwe: 1715

Umutoza wa Manchester United,Jose Mourinho yatangaje ko ikipe ye iri hasi cyane uyigereranyije na Juventus yaraye imutsindiye ku kibuga cye cya Old Trafford igitego 1-0,cya Paulo Dybala ku munota wa 17.

Uyu mutoza yabwiye abanyamakuru nyuma y’umukino ko Juventus iri ku rwego rwo hejuru uyigereranyije na Manchester United ndetse bakwiriye kurwanira umwanya wa kabiri na Valencia aho gutekereza kuyobora itsinda.

Yagize ati “Twakinye n’ikipe ihabwa amahirwe yo kwegukana igikombe cya UEFA Champions League,twatanze ibyo twari dufite byose.Turi hasi cyane ya Juventus,kure cyane.Turatandukanye mu mikinire,abakinnyi n’ubunararibonye.Juventus n’ikipe ikomeye ishaka gutwara ibikombe bikomeye.Yaguze abakinnyi bakomeye kugira ngo batware ibikombe 3 mu mwaka umwe.”

Mourinho yavuze ko Juventus ikomeye kuva mu bwugarizi kugera kuri ba rutahizamu bityo bitari kumworohera kuyitsinda mu mukino wa nijoro.

Mourinho yashwanye n’ubuyobozi bwa Manchester United butamuhaye amafaranga kugira ngo agure abakinnyi ariyo mpamvu ahora avuga ko nta bakinnyi agira.


Mourinho yavuze ko Juventus iri hejuru cyane ya Manchester United

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Arsenal na Chelsea zamenye amakipe zizahura nayo muri 1/14 cya UEFA Europa...

Arsenal na Chelsea zifite amazina akomeye mu irushanwa rya UEFA Europa...
22 February 2019 Yasuwe: 2534 0

Chelsea FC yafatiwe ibihano bikarishye cyane kubera kwica amategeko ya...

Chelsea yahawe igihano cyo kumara amasoko abiri itagura abakinnyi kubera...
22 February 2019 Yasuwe: 2331 0

Abakinnyi 10 bahabwa amahirwe yo kuzavamo uwegukana Tour du Rwanda 2019...

Harabura amasaha make kugira ngo hatangire irushanwa rikundwa kurusha...
22 February 2019 Yasuwe: 2403 1

Valens Ndayisenga nta cyizere afitiye abanyarwanda muri Tour du Rwanda...

Ndayisenga Valens ufite agahigo ko kuba ariwe munyarwanda wenyine watwaye...
22 February 2019 Yasuwe: 1015 0

Mukura VS yahembye ibirarane by’amezi 4 mbere yo guhura na Rayon...

Abakinnyi ba Mukura VS bari mu byishimo bikomeye byo kuba bahembwe...
22 February 2019 Yasuwe: 1058 0

Reba umwana ufite agahigo ko kuba ariwe wiruka cyane ku isi ushobora no...

Rudolph Ingram Junior w’imyaka irindwi y’amavuko ufite akabyiniriro ka Blaze,...
21 February 2019 Yasuwe: 3525 0