skol
fortebet

Jose Mourinho yasohokanye n’ikizungerezi bivugwa ko bakundana mu ibanga [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 10, Mar 2019

Sponsored Ad

Uwahoze ari umutoza wa Manchester United, Jose Mourinho, yagaragaye ku mucanga yasohokanye n’umugore witwa Prue Carter-Robinson w’imyaka 41 bivugwa ko bamaze imyaka myinshi bakundana mu ibanga.

Sponsored Ad

Mourinho uri mu bushomeri, yafashe umwanya ajya kumva akayaga ko ku mazi y’I Doha muri Qatar,ari kumwe n’uyu mugore bavugwaho gukundana mu ibanga.

Jose Mourinho usanzwe afite umugore basezeranye ndetse bamaranye imyaka myinshi,yagaragaye ari kuri uyu mucanga we n’uyu mugore gusa ntibigeze begerana kugira ngo abantu batabacishamo ijisho.

Umwe mu bari kuri uyu mucanga yabwiye The Sun ati “Mourinho yari kumwe na prue ku mucanga ariko boteye akazuba ahantu hatandukanye kugira ngo hatagira ababakeka amababa.”

Prue yari kumwe n’umurinzi we afashe telefoni iriho ikirango cya Manchester United,hakurya ye hari Jose Mourinho mu rwego rwo kujijisha abantu.

Jose Mourinho yatangiye gukudana mu ibanga na Prue mu mwaka wa 2013 ubwo yari mu ikipe ya Real Madrid ndetse aba bombi batemberanye mu biruhuko hirya no hino ku isi.

Jose Mourinho amaze imyaka 30 ashyingiranywe na Matilde bafitanye abana 2 barimo umukobwa n’umuhungu.

Mourinho uri gukorera ibihumbi 100 by’amapawundi ku munsi mu gusesengura imikino kuri Bein Sports,arategerejwe mu ikipe ya Real Madrid mu cyumweru gitaha nkuko byavuzwe n’umwe mu bantu ba hafi ba Real Madrid.



Ibitekerezo

  • Nubwo arimo kwihisha camera,ntabwo ashobora kwihisha Imana itubuza gusambana.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa