Kigali

Jose Mourinho yatangaje agasuzuguro gakomeye yasuzuguwe na Paul Pogba

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 3 April 2019 Yasuwe: 4748

Umutoza Jose Mourinho yavuze ko ubwo bari bamaze gukina na Burnley umukinnyi Paul pogba yamusuzuguye we n’abakinnyi bagenzi be yanga kugenda muri Bisi y’ikipe yifatira imodoka ye ya Rolls-Royce.

Jose Mourinho yashyize ukuri hanze yemera ko yashwanye na Paul Pogba abizi neza ko bishobora gutuma atakaza akazi ke ariko ngo yababajwe n’ukuntu bakimara gukina na Bunley uyu mufaransa yanze kugenda mu modoka y’ikipe amusaba ko yagenda mu modoka ye nshya ya Rolls-Royce.

Mourinho yavuze ko muri Nzeri umwaka ushize,Paul Pogba yahamagaye umushoferi we ngo azane imodoka ye ya Rolls-Royce,yanga kugendera muri Bisi y’ikipe we na bagenzi be biramubabaza cyane.

Yagize ati “Twagombaga gukina n’ikipe yari ituye ku birometero 30 uvuye mu mujyi wa Manchester hanyuma umukinnyi ansaba ko nyuma y’umukino namureka akagenda mu modoka ye bwite.Naramubwiye nti “Iyo tuba twagiye I London ukambwira ko ushaka kuhasigara byaba byumvikana,ariko hano ni hafi ntabwo ari ngombwa.

Tumaze gutsinda umukino,yaragarutse arongera arabinsaba gusa kubera ko nari nishimye naramubwiye nti nta kibazo ureke tugendana muri bisi niha habura iminota 10 ngo tugere kuri stade urahamagara umushoferi wawe aze agufata.Yageze mu rwambariro ababaye cyane.

Nagiye mu kiganiro n’abanyamakuru,ngarutse nsanga aho Bisi iparitse haparitse Rolls-Royce nshyashya n’umushoferi. Nyiri icyubahiro (‘His Excellency’) yifuzaga kugenda muri Rolls Royce nshya.’

Mourinho yangiye Pogba kugenda muri iyo modoka barashwana ndetse avuga ko ari nayo ntandaro yatumye yirukanwa muri Manchester United.

Mourinho na Pogba ntibigeze babana neza muri Manchester United ariyo mpamvu yaje kwirukanwa mu Ukuboza umwaka ushize.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Nyuma yo kudatumirwa mu bukwe bwa Ramos,Cristiano Ronaldo yigiriye mu...

Cristiano Ronaldo yigiriye mu biruhuko we n’umuryango we, nyuma yo kubura...
16 June 2019 0

Ciza Hussein yatangaje imbogamizi imubuza kwerekeze mu ikipe ya Rayon...

Rutahizamu wa Mukura VS,Ciza Hussein yavuze ko yavuganye n’ubuyobozi bwa...
16 June 2019 Yasuwe: 1686 0

Sergio Ramos yanze gutumira mu bukwe bwe Cristiano Ronaldo bakinannye igihe...

Myugariro akaba na kapiteni wa Real Madrid Sergio Ramos amaze iminsi...
14 June 2019 Yasuwe: 4404 0

Ikipe ya Real Madrid yasinyishije umukinnyi wakuriye muri Fc Barcelone...

Ikipe ya Real Madrid yamaze gusinyisha Takefusa Kubo ufatwa nka Messi...
14 June 2019 Yasuwe: 4169 0

Abafana ba Real Madrid baririmbye izina ry’umukinnyi bifuza ko ubuyobozi...

Mu muhango wo kwereka abafana kabuhariwe Eden Hazard,ubuyobozi bw’ikipe ya...
14 June 2019 Yasuwe: 4999 0

Ikipe ya Chelsea yamaze kumvikana na Juventus ku mafaranga igomba guhabwa...

Ikipe ya Chelsea yamaze kumvikana na Juventus ku mafaranga igomba guhabwa,...
14 June 2019 Yasuwe: 1541 0