Kigali

Jose Mourinho yatangaje umukinnyi wishe gahunda ye ku mukino yatsinzwe na Manchester City

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 13 November 2018 Yasuwe: 3193

Umutoza Jose Mourinho w’ikipe ya Manchester United yatangaje ko kuba ku mukino aheruka gutsindwa na Manchester City ibitego 3-1 yarabanje mu kibuga Marouane Fellaini byaramwiciye gahunda cyane ndetse bitari muri gahunda ze kumubanzamo.

Uyu mutoza utajya aripfana, yabwiye abanyamakuru ko kubura Paul pogba ku munota wa mbere byamubabaje cyane ndetse kubanza mu kibuga Marouane Fellaini bitari muri Gahunda ze.

Mourinho yavuze ko Fellaini yamwiciye gahunda kuri Manchester City

Yagize ati “Twahombye Paul Pogba.Ikintu cya mbere cyishe imipangu yanjye ni ukubanza mu kibuga Marouane Fellaini,kuko ntabwo yari afite ubushobozi bwo gukina iminota 90.Agira imbaraga nyinshi ariko ntabwo yari ameze neza ngo azikoreshe.Ibaze iyo aza kwinjira mu mukino bikiri 2-1.Twari kwitwara neza.”

Ibitego bya David Silva,Sergio Aguero na Ilkay Gundogan kuri kimwe cya Mancheester United cyatsinzwe na Anthony Martial nibyo byasoje uyu mukino w’abakeba uheruka kuba ku Cyumweru gishize.

Fellaini wari umaze iminsi mu mvune yagarutse ku mukino wa Juventus afasha Manchester United gutahana intsinzi y’ibitego 2-1 gusa ntiyitwaye neza ku mukino wa Manchester City.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umukobwa w’Uburanga yigambye gukundana na Neymar arusha imyaka 12...

Umunyamideli ukunze kwifotoza yambaye ubusa,ukomoka mu burusiya witwa...
15 February 2019 Yasuwe: 3254 0

Mesut Ozil yakoze igikorwa kigaragaza ko yanga urunuka umutoza Unai...

Umukinnyi Mesut Ozil uhembwa amafaranga menshi kurusha abandi bakinnyi bose...
15 February 2019 Yasuwe: 3493 0

Jules ulimwengu yamaze gusinyira Rayon Sports ahabwa nimero 7 yambarwaga na...

Rutahizamu Jules Ulimwengu wakiniraga Sunrise FC yamaze gusinyira Rayon...
15 February 2019 Yasuwe: 2413 0

Jules Ulimwengu yamaze kugera mu Rwanda yizeza abakunzi ba Rayon Sports...

Rutahizamu w’Umurundi Jules Ulimwengu yamaze kugera I Kigali aho aje...
14 February 2019 Yasuwe: 2324 0

Umugore wa Wayne Rooney yakuyemo impeta y’isezerano nyuma yo kumufata ari...

Coleen Rooney, umugore w’umukinnyi Wayne Rooney yagaragaye mu muhanda nta...
14 February 2019 Yasuwe: 2673 0

Sergio Ramos ari mu mazi abira kubera ikarita y’umuhondo yaraye...

Kapiteni wa Real Madrid ari mu mazi abira kubera ibyo yatangaje ko...
14 February 2019 Yasuwe: 1930 0