skol
fortebet

Jose Mourinho yatutse umukinnyi we ko ari Virus ituma Manchester United itsindwa

Yanditswe: Monday 03, Dec 2018

Sponsored Ad

Umutoza Jose Mourinho w’ikipe ya Manchester United akomeje gusuzugura bikomeye abakinnyi be kuko nyuma yo kunganya ibitego 2-2 na Southampton ku wa Gatandatu,yatuts umukinnyi Paul Pogba ko ari virusi ituma Manchester United itsindwa.

Sponsored Ad

Uyu mutoza umerewe nabi mu ikipe ya Manchester United yatukiye imbere ya bagenzi be uyu Mufaransa waguzwe amafaranga menshi kurusha abandi bakinnyi bose Manchesterr United yaguze ko ari virusi yangiza ikipe ya Manchester United.

Umwe mu bakinnyi ba Manchester United yagize ati “Jose Mourinho yise Pogba virus imbere ya bagenzi be.Yaramubwiye ati umeze nk’umuntu ufite virusi y’ibicurane mu nzu ndetse ushobora kuyitera abandi.Ntabwo ukina neza,ntabwo wubaha bagenzi bawe n’abafana,ndetse wangiza ubuhanga bw’abakinnyi b’abahanga mukinana.”

Aya magambo ya Mourinho yavuzwe mu binyamakuru byinshi ndetse bishobora guteza umwuka mubi muri iyi kipe ntibashe kwitwara neza mu mukino wa shampiyona ifitanye na Arsenal muri iki cyumweru.

Pogba waguzwe miliyoni 89 z’amapawundi,asanzwe adacana uwaka na Jose Mourinho ndetse bamwe bemeza ko imikoranire mibi yabo bombi ari kimwe mu bituma Manchester United itabona umusaruro.


Mourinho yabwiye Pogba ko ari Virusi imunga Manchester United

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa