skol
fortebet

Jose Mourinho yavuze ku bihuha biri kumwerekeza mu ikipe ya Real Madrid

Yanditswe: Friday 11, Jan 2019

Sponsored Ad

Umutoza Jose Mourinho uri mu bushomeri nyuma yo kwirukanwa na Manchester United mu byumweru 3 bishize,yamaze gutangaza ko byamushimisha cyane aramutse yongeye guhabwa amahirwe yo gutoza ikipe ya Real Madrid yaherukagamo mu mwaka wa 2013.

Sponsored Ad

Jose Mourinho udakunzwe na benshi mu bakunzi ba ruhago muri iyi minsi kubera imitoreze ye bemeza ko itakigezweho,yavuze ko byaba ari icyubahiro gikomeye aramutse ahawe akazi ko gusimbura umutoza Santiago Solari uri mu mazi abira.

Yagize ati “Uyo umutoza cyangwa umukinnyi agaruwe n’ikipe yahozemo biba bivuga ko yakoze akazi keza cyane.Nabisobanukiwe neza ubwo nasubiraga muri Chelsea.

Iyo umunyamwuga atumiwe kugira ngo agaruke mu ikipe yahozemo biba ari icyubahiro gikomeye.Ntabwo abayobozi baba bibeshye kuko baba bahaye akazi umuntu basanzwe bazi neza.Iyo bakugaruye baba bazi agaciro kawe.”

Umutoza Jose Mourinho yavuze ko abonye amahirwe yo gusubira muri Real Madrid yayakiriza amaboko yombi kuko ari imwe mu makipe akomeye ku isi.

Uretse Real Madrid,Jose Mourinho amaze iminsi avugwa mu ikipe ya Benfica Lisbon yigeze gutoza ariko bivugwa ko yanze akazi kubera ko ari ikipe idafite izina rikomeye.

Benshi baribaza uko bizagenda umutoza Mourinho nasubira mu ikipe ya Real Madrid kuko hari abakinnyi batumvikanaga ubwo yari ayirimo barimo kapiteni Sergio Ramos.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa