Kigali

Jose Mourinho yavuze umukinnyi yagura amafaranga menshi kurusha abandi ku isi

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 20 March 2019 Yasuwe: 7395

Umutoza Jose Mourinho wahoze atoza ikipe ya Manchetser United ikamwirukana,yavuze ko ku isi hari abakinnyi benshi b’abahanga ariko kuri ubu umukinnyi we abona wagurwa menshi kurusha abandi ari Kylian Mbappe.

Jose Mourinho yavuze ko uyu rutahizamu wa PSG w’imyaka 20 ariwe mukinnyi abona ahenze kurusha abandi kubera ubuhanga afite kandi akiri muto cyane.

Yagize ati “Ni umuhanga cyane.Ndatekereza ko urebye imyaka ye n’iya Cristiano Ronaldo na Messi bari hejuru ya 30, Neymar wa 27,niwe wagura ku isoko.Mbappe niwe mukinnyi wahenda kurusha abandi bose kubera imyaka mike, afite ejo hazaza.Ntabwo wakwibaza ibyo azakora mu myaka 5,10 ahubwo wareba ibyo ari gukora ubu.Ijambo rimwe namuvugaho ni uko ari umuhanga.”

Mbappe amaze gutsinda ibitego 26,anatanga imipira 6 yavuyemo ibitego mu mikino 23 ya Ligue 1 y’uyu mwaka.

Mourinho yavuze ko adashidikanya kuri Mbappe ndetse yizeye neza ko azasimbura Cristiano Ronaldo na Messi bamaze imyaka irenga 10 bayoboye isi.


Mourinho yavuze ko Mbappe ariwe mukinnyi abona ahenze kurusha abandi ku isi

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Sarpong na Rugwiro ntibakoze imyitozo ya mbere Rayon Sports yakoreye muri...

Abakinnyi babiri bakomeye muri Rayon Sports barimo Micheal Sarpong na...
24 August 2019 Yasuwe: 1506 0

CAF CC: AS Kigali imaze gusezera KMC yo muri Tanzania

Ikipe ya AS Kigali ifashije abakunzi ba ruhago mu Rwanda kwinjira neza muri...
23 August 2019 Yasuwe: 3819 0

Kimenyi Yves yatunguwe n’agahimbazamusyi gahanitse Rayon Sports...

Umunyezamu wa mbere wa Rayon Sports,Kimenyi Yves yatangaje ko yatunguwe...
23 August 2019 Yasuwe: 4388 0

Tchabalala wamamaye muri Rayon Sports yasinyiye ikipe ya Bugesera FC...

Rutahizamu Hussein Tchabalala wamenyekanye mu makipe abiri yo mu Rwanda...
23 August 2019 Yasuwe: 3188 1

Cristiano Ronaldo yatangaje impamvu aterekeje muri Arsenal yamushatse akiri...

Rutahizamu Cristiano Ronaldo uri mu ba mbere ku isi,yavuze ko yaganiriye...
23 August 2019 Yasuwe: 2364 0

Rutanga yavuze amayeri bazakoresha kugira ngo basezerere ikipe ya Al...

Kapiteni wa Rayon Sports,Rutanga Eric yabwiye abanyamakuru mbere yo...
23 August 2019 Yasuwe: 2718 0