skol
fortebet

Jose Mourinho yibasiriye Raheem Sterling kubera imyitwarire ye mu gikombe cy’isi

Yanditswe: Sunday 15, Jul 2018

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Manchester United Jose Mourinho yatangaje ko umukinnyi Raheem Sterling yitwaye nabi cyane mu gikombe cy’isi ndetse atumva impamvu yabonye amahirwe yo kubanza mu kibuga ku mukino wo guhatanira umwanya wa 3 Ubwongereza bwatsinzwe n’Ububiligi.

Sponsored Ad

Uyu mutoza uri gusesengura imikino kuri TV y’Abarusiya yitwa RT,yavuze ko Raheem Sterling yakinnye nabi mu gikombe cy’isi kuko mu mikino 6 atigeze atsinda igitego cyangwa ngo agore amakipe bahuye.

Mourinho yavuze ko Sterling yitwaye nabi

Yagize ati “Ntiyigeze akina neza ku buryo yari gutuma abakinnyi nka Jamie Vardy, Danny Welbeck, na MarcusRashford bicazwa ku ntebe kandi barashoboraga kwitwara neza kumurusha.

Mourinho yavuze ko umutoza w’Ubwongereza yakagombye kuba yarahaye abakinnyi batabonye igihe cyo gukina umwanya bagakina ku munsi w’ejo mu mukino batsinzwemo n’Ububiligi ibitego 2-0.

Raheem Sterling aheruka gutsindira igitego Ubwongereza mu Kwakira 2015 ariko yahawe umwanya uhagije wo gukina mu gikombe cy’isi cy’uyu mwaka mu Burusiya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa