skol
fortebet

Jose Mourinho yimwe akazi yari amaze igihe ategereje cyane

Yanditswe: Sunday 12, May 2019

Sponsored Ad

Umutoza Jose Mourinho umaze imezi menshi mu bushomer nyuma yo kwirukanwa na Manchester United mu ukuboza umwaka ushize,yakuwe ku rutonde rw’abatoza bifuzwa n’ikipe ya Juventus kugira ngo basimbure Massimiliano Allegri.

Sponsored Ad

Jose Mourinho yari afite icyizere ko ashobora guhabwa akazi ko gutoza iyi kipe y’ubukombe mu Butaliyani ariko ntibyamukundiye kuko iyi kipe yifuza kugaha umunya Argentina Mauricio Pochettino utoza Tottenham.

Nkuko ikinyamakuru Corriere dello sport cyo mu Butaliyani kibitangaza,Massimiliano Allegri ashobora gutandukana na Juventus nyuma y’imyaka 5 ayimazemo,ariyo mpamvu iyi kipe yifuza Mauricio Pochettino nawe wavuze ko umwaka utaha ashobora kutazatoza Tottenham.

Iki gitangazamakuru cyatangaje ko Mourinho atari mu batoza Juventus yifuza,nubwo byavugwaga ko ashobora gutungura akayerekezamo.

Ikipe yaJuventus yatanze miliyoni 100 z’amapawundi igura Cristiano Ronaldo umwaka ushize,ariko ntiyabashije kwegukana UEFA Champions League nkuko yabyifuzaga aho yasezerewe muri ¼ cy’irangiza na Ajax.

Juventus ibonamo Pochettino ubushobozi bwo kuba yayegukana cyane ko uyu mwaka yagejeje Tottenham kuri final kandi nta bakinnyi bashya yigeze yongeramo.Mourinho ashobora kwerekeza muri Inter Milan yigeze gutoza akayihesha UEFA Champions League na Serie A ebyiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa