skol
fortebet

Jose Mourinho yishongoye kuri Jurgen Klopp na Maurizio Pochettino batoza muri Premier League

Yanditswe: Monday 25, Mar 2019

Sponsored Ad

Uwahoze ari umutoza wa Manchester United,Jose Mourinho yatangaje ko nta hantu ahuriye na Maurizio pochettino ndetse na Jurgen Klopp kuko ngo yatwaye ibikombe byinshi ahantu hatandukanye ariko bo bakaba batarabasha kugira icyo bakora mu Bwongereza.

Sponsored Ad

Jose Mourinho yavuze ko aba batoza baha agaciro uburyo bw’imikinire bwo kuryoshya cyane aho gushaka ibikombe bikaba ariyo mpamvu batarambikwa inyenyeri n’imwe muri Premier League.

Mourinho yavuze ko hari itandukaniro rikomeye hagati yo gukina umupira usukuye ndetse no gushaka ibikombe aho yavuze ko umukino uba mwiza bitewe n’ikipe mwahuye.

Yagize ati “Natwaye ibikombe ahantu hose nanyuze kandi sinigeze ndeka imyumvire yanjye.Bamwe mu batoza bakunda kugurisha uburyo bw’imikinire ariko umuntu yakagombye kuvuga uburyo bw’imikinire igihe yatwaye igikombe.Watwaye igikombe se hari ikindi waba usabwa?.Iyo ikipe yawe ikina neza iratsinda igatwara ibikombe,sinkunda ibyerekeye imikinire myiza bivugwa muri ruhago y’ubu.”

Jose Mourinho yavuze ko muri Kamena uyu mwaka aragaruka mu kazi yacumbitse mu Ukuboza umwaka ushize,ubwo yirukanwaga na Manchester United gusa yirinze gutangaza ikipe izamuha akazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa