Umutoza Jose Mourinho wirukanwe na Manchester United mu kwezi gushize,yatangaje ko ashaka kugaruka mu kazi vuba ndetse mu ikipe yo ku rwego rwo hejuru bituma benshi bemeza ko ari hafi kwerekeza mu ikipe ya Real Madrid.
Mourinho uri gukora kuri Bein Sports yatangaje ko atifuza gufata ikiruhuko ahubwo ashaka kugaruka mu kazi ke vuba mu ikipe yok u rwego rwo hejuru.
Yagize ati “Ndashaka gutoza.Ndacyari muto cyane kandi maze igihe kinini mu mupira w’amaguru.Aho nifuza kuguma niho ndi ni mu mupira w’amaguru.Ndi ku rwego rwo hejuru mu mupira w’amaguru kandi ndifuza gutoza ku rwego rwo hejuru.”
Mourinho yavuze ko kurangiza ku mwanya wa kabiri muri shampiyona nyuma ya Manchester City mu mwaka ushize ari intsinzi ikomeye yagezeho.
Mourinho ari gukora ubusesenguzi mu mikino y’igikombe cya Asia kuri televiziyo ya Bein Sports ari naho yatangarije ko ari hafi kugaruka mu kazi.
Biravugwa ko Jose Mourinho ari mu biganiro n’ubuyobozi bwa Real Madrid yavuyemo mu mwaka wa 2013 ayimazemo imyaka 3 gusa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *