skol
fortebet

Jose Mourinho yongeye gutangaza amagambo yateye urujijo abafana ba Manchester United

Yanditswe: Saturday 11, Aug 2018

Sponsored Ad

Umutoza Jose Mourinho yibasiriye ushinzwe imiyoborere muri Manchester United Ed Woodward kubera kwanga kumugurira abakinnyi ndetse avuga ko atamwemerera gukora akazi ke nkuko yaje abyiteze aho yavuze ko uyu mwaka uzagora ikipe ye kubera ko ataguriwe abakinnyi yifuzaga.

Sponsored Ad

Nyuma yo gutsinda ibitego 2-1 Leicester City, Jose Mourinho yabwiye abanyamakuru ko badakwiriye kumwita manager ahbwo ari umutoza mukuru kuko manager agira uruhare mu kwinjira no gusohora amafaranga mu gihe we yimwe abakinnyi yasabye.

Jose Mourinho yavuze ko agifite agahinda kenshi kuba ataraguriwe abakinnyi yasabye ndetse bizatuma uyu mwaka w’imikino umugora kandi yifuzaga guhatanira ibikombe n’abakeba biyubatse ku buryo bukomeye.

Yagize ati “Ntangiye Premier League ndi mu mwuka ntifuzaga kubamo.Uyu mwaka w’imikino uzatugora kuko ibyo nari narapanze bitabashije gukunda.Ndatekereza ko umupira w’amaguru wahindutse, aba managers ba ruhago bakwiriye kwitwa abatoza bakuru kuko basigaye batemererwa gukora inshingano zabo nk’aba managers.

Mourinho yifuzaga myugariro mushya ariko ntabwo ubuyobozi bwa Manchester United bwabashije kumugura byatumye atangirana umwaka w’imikino agahinda kenshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa