Kigali

Jose Mourinho yongeye kunenga abakinnyi ba Manchester United ashima babiri gusa

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 2 December 2018 Yasuwe: 1668

Umutoza wa Manchester United akomeje kwandagaza abakinnyi be kubera imyitwarire idahwitse mu kibuga aho ku munsi w’ejo bananiwe gutsinda Southampton bakanganya 0-0 mu mukino batsinzwemo ibitego 2-0 mu minota 20 ya mbere y’umukino bakabyishyura nyuma.

Mourinho yanenze bikomeye ubwitange bw’abakinnyi be ndetse avuga ko badakora akazi nk’imbwa zasaze,zitanga bikomeye kugira ngo zibone umuhigo byanze bikunze.

Mourinho yavuze ko abakinnyi be atari indwanyi nziza ndetse ko ubushake bwabo bwo gutsinda buri hasi gusa yashimye Marcus Rashford na Phil Jones uko bitwaye ku munsi w’ejo.

Yagize ati “Uko nari napanze ikipe byari byiza gusa byari kugira agaciro iyo abakinnyi bitanga.Ntabwo dufite abakinnyi benshi bafite icyubahiro cyangwa bameze nk’imbwa zasaze,barwanira umupira ndetse bashaka gusatira izamu buri kanya.

Mu gice cya kabiri twatakaje imipira myinshi mu kibuga hagati.Ntabwo twashoboye kugeza imipira kuri ba rutahizamu.Twabashije kwishyura ibitego 2 twari twatsinzwe ariko abakinnyi bo hagati batakaje imipira myinshi mu gice cya kabiri,ntitwabasha gukomeza gusatira.Abakinnyi batanze urugero rwiza ni Phil Jones na Marcus Rashford.”

Manchester United yabanje gutsinda ibitego 2-0 na Southampton mu minota 20 ibanza y’umukino wa shampiyona wabaye ku munsi w’ejo,ariko Lukaku na Herrera bayifasha kubyishyura igice cya mbere kitararangira.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ifoto y’umunsi :Perezida Kagame yifotoranyije n’ibyamamare birimo Thierry...

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ukunda imikino ku buryo bukomeye,yifotoje
19 February 2019 Yasuwe: 5514 1

Ya kipe yatsinzwe ibitego 20-0 yirukanwe muri shampiyona kubera gukinisha...

Ikipe ya Pro Piacenza ikina mu cyiciro cya gatatu muri shampiyona y’umupira...
19 February 2019 Yasuwe: 1506 0

Abafana ba Chelsea FC bagaragarije urwango umutoza wabo Sarri nyuma yo...

Abafana ba Chelsea bari kuri stade ya Stanford Bridge bagaragarije urwango...
19 February 2019 Yasuwe: 1954 0

APR FC yakiriye neza umutoza wayo mushya,AS Kigali ikubitirwa I...

APR FC yongeye gushimangira ko ari umukandida ukomeye ku gikombe cya...
18 February 2019 Yasuwe: 2607 0

Oda Paccy yavuze ku ifoto iri guca ibintu yifotoranyije na Hon.Bamporiki...

Umuhanzikazi Oda Paccy uheruka kuvugisha benshi ubwo yashyiraga hanze ifoto...
18 February 2019 Yasuwe: 6637 0

Jules Ulimwengu yamaze kubona ibyangombwa bimwemerera gukinira Rayon Sports...

Rutahizamu Jules Ulimwengu wakiniye Sunrise FC mu gice cya mbere cya...
18 February 2019 Yasuwe: 2871 1