Kigali

Jules Ulimwengu wa Rayon Sports n’abandi barashinjwa ubwambuzi n’uwabafashije kubona indangamuntu

Imikino   Yanditswe na: Martin Munezero 3 October 2019 Yasuwe: 5135

Abakinnyi batandukanye bakina muri shampiyona ya hano mu Rwanda barimo Jules Ulimwengu ukinira Rayon Sports, barashinjwa kwambura 50,000Rwf uwabafashije kubona indangamuntu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Uyu ushinja aba bakinnyi ubwambuzi n’umugore witwa Salima w’i Nyamirambo, usanzwe akora umwuga wo kumesera abantu muri Kigali kugira ngo abone amaramuko.

Mu byo uyu mugore yari yasezeranye n’aba bakinnyi ni uko yagombaga kubasabira amarangamuntu nk’abana be, hanyuma buri mukinnyi akamuha ishimwe rya 50,000Rwf, amafaranga avuga ko batigeze bamuha.

Cyakora cyo nyuma byaje kugaragara ko habaye amanyanga kugira ngo aba bakinnyi babone amarangamuntu, bituma batangira gukorwaho iperereza ngo basobanure uko babonye amarangamuntu y’u Rwanda.

Salma aganira n’umunyamakuru wa Radio TV 10 yavuze ko abandi bari basangiye ikibazo na Ulimwengu barimo na Nimubona Emery uzwi nka Kadogo wa Police FC.

Magingo aya abakinnyi bane muri 24 bafite ikibazo cy’indangamuntu ni bo byagaragaye ko bazibonye mu nzira inyuze mu mucyo.

Aba barimo Ndizeye Samuel na Irakoze Saidi ba Rayon Sports cyo kimwe na Munyakazi Yussuf Lule na Nimubona Emery uzwi nka Kadogo ba Police FC.

Bagenzi babo uko ari 20 bo ntabwo bemerewe gukina umwaka w’imikino utaha muri shampiyona y’u Rwanda nk’abanyarwanda, ndetse bivugwa ko bashobora guhita basabwa no gusohoka mu gihugu kuko banakinjiyemo mu buryo budakurikije amategeko.

Aba barimo:

1. Tokoto André (Mukura Victory Sports)
2. Ntate Djumaine(Yakiniraga AS Kigali)
3. Harerimana Rachid Léon( yakinaga muri AS Kigali)
4. Idi Djumapili(Etincelles)
5. Girukwishaka Fabrice
6. Habonimana Jimmy Abdoul(Etincelles)
7. Kavumbagu Nahimana Guy(Etincelles)
8. Ndikumana Mussa
9. Irakoze Saidi(Rayon Sports)
10. Ndikumana Magloire(Police FC)
11. Bigirimana Yahya(yanyuze muri Rayon Sports)
12. Idi Saidi Djuma (Mukura VS)
13. Ismael Wilondja(yatandukanye na Mukura VS)
14. Ulimwengu Jules(Rayon Sports)
15. Nininahazwe Fabrice(yatandukanye na AS Kigali)
16. Ndoriyobija Eric(Police FC)
17. Cyitegetse Bogard(AS KIgali)
18. Ntahobari Assouman(Mukura VS)
19. Ndayishimiye Hussein (Gicumbi FC)
20. Hakizimana Kevin(Police FC)
21. Mussa Muryango(yanyuze muri AS Kigali

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble

    Njye nibajije icyo uyu munyanakuru agamije cyanyobeye! Ariko ubu baba barize he koko! Ubu arakemura ikihe kibazo, gute! Abanyamwuga basigaye mu bitangazamakuru dusigaranye, aaah!! Fata uyu ugerekeho uwa Gasogi@PDG!!!

    1 week ago
  • chat_bubble

    hahahahahaha umwanditi uraha aratangaje muvo uvuga se ko wivuguruza?? uwo kadogo niba byaragaragaye ko yayibonye mu buryo bwemewe uwo mugore afite ukuhe kuri??? Irakoze Saidi se agaruka muri 4 akongera akaza no mubo wise 20 bagikorwaho iperereza🤣🤣mugerageza mushyiremo ubuhanga

    1 week ago
  • chat_bubble SIBONADIEUDONE

    KODUTUBASABAKOMWATWOHEREZFIRIMEIVUGA

    1 week ago

Inzindi nkuru

Rutanga Eric ari gushakisha umwana wafotowe yambaye umupira ucitse uriho...

Kapiteni wa Rayon Sports,Rutanga Eric arifuza guhura n’umwana wagaragaye ku...
16 October 2019 Yasuwe: 2938 0

Umutoza uhabwa amahirwe menshi yo gutoza ikipe ya Manchester United...

Nta muntu ukurikira umupira utabona ko umutoza wa Manchester United witwa...
16 October 2019 Yasuwe: 2722 0

Real Madrid yiyemeje gutanga akayabo na James Rodriguez kugira ngo ihaze...

Ikipe ya Real Madrid itarabasha kwiyubaka ku rwego umutoza wayo Zinedine...
16 October 2019 Yasuwe: 2131 0

Umunyarwanda Hitimana agiye guhagarikwa kubera Imiti imwongerera imbaraga...

Umunyarwanda Hitimana Noël usiganwa ku maguru ku ntera ndende, agiye...
15 October 2019 Yasuwe: 1842 0

Online Fun Club yabonye wa mwana wagaragarije urukundo rudasanzwe Muhadjiri...

Umwana wamamaye ku mbuga nkoranyambaga kubera ukuntu yiyanditseho ku mupira...
15 October 2019 Yasuwe: 4856 2

Sadio Mane yahishuye impamvu atagura imodoka zihenze nka Aubameyang n’ibindi...

Rutahizamu Sadio Mane ukinira ikipe ya Liverpool FC yo mu Bwongereza...
15 October 2019 Yasuwe: 4250 1