skol
fortebet

Jules Ulimwengu yahishuye impamvu nyamukuru yatumye adakinishwa mu mukino wa gicuti wahuje Rayon Sports na AS Kigali

Yanditswe: Sunday 04, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Umukinnyi ukomeye mu ikipe ya rayon sports ariwe Jules ulimwengu ubwo ejo yaganiraga n’itangazamakuru nyuma y’umukino wahuje ikipe ye ya rayon sports na As Kigali mu mukino wa gicuti yamaze impungenge abafana ba rayon ku byavugwaga ko yaba agiye kugenda ko ari nayo mpamvu atakinnye uwo mukino.

Sponsored Ad

Jules Ulimwengu yavuze ko impamvu atakinnye uwo mukino byatewe n’imvune idakanganye cyane yari yahuye nayo ubwo bari mu myitozo maze bituma adakina kugira ngo abanze amere neza yavuze ko uko bimeze kose umukino rayon sports izakiramo al hilal azawukina kandi azaba ameze neza 100%.

Yanongeyeho ko uwo mukino azawukina afite ingufu ku buryo bukomeye bityo ko ntayindi mpamvu yatumye adakina.Abajijwe ku kibazo cyuko hari amakipe amushaka arimo APR FC yo mu Rwanda ndetse nandi makipe yo muri Maroc, Jules yavuze ko nta kipe nimwe azi yigeze imushaka ko ari umukinnyi wa rayon sports 100% cyane ayifitiye nandi masezerano yundi mwaka.

Mu minsi ishize byari byavuzwe ko Ulimwengu hari amakipe yo muri maroc yamushakaga ariko abandi bakavuga ko ari gahunda yapanzwe na apr yo kwifashisha abanya maroc bityo yamara gusinyira abo muri maroc Apr igahita imuzana nkuko byagenze kuri Djabel ubwo yasinyiraga abo muri kenya mu maso y’abarayon ariko agahitira muri Apr.

Hari nandi makuru ataremejwe neza yavuze ko rayon ikimara kumva ibyo byose yahise ishyiraho amabwiriza ko umuntu wese washaka Jules agomba gutanga ibihumbi 200 by’ama euro (arenga miliyoni 200 z’amanyarwanda) kandi ko atemerewe kongera kugurwa nindi kipe yo mu Rwanda itari rayon.Kuribyo byose rero ulimwengu.

Yagize ati: “iby’uko hari amakipe ari kunshaka mbyumva uko mu binyamakuru ariko ntakipe nzi ziri kunshaka”.

Yemeje neza ko kugeza ubu ari umukinnyi wa rayon 100% ndetse ko azayikinira umukino uzayihuza na al hilal ari mu mwuka mwiza.
Jules kandi yakomoje ku bakinnyi ikipe ye yaguze avuga ko ari abakinnyi beza kandi ko bazafatanya mu buryo bushoboka ndetse ko bamaze no kumenyerana ntakibazo.

Jules Ulimwengu yakoze agashya ubwo yarangizaga shampiyona afite ibitego 20, bikaba byari byarananiranye, yarangije kandi igikombe cy’amahoro ariwe ufite ibitego byinshi (5) ndetse asoza na cecafa ari mubafite byinshi (3).

Ibitekerezo

  • jya wubaha suko bandika APR munyuguti nto uba werekanye anti profession ubogama

    No comment Jules is our best player we mistake even they give us 1000 million we can’t let him go I love you my same country 🇧🇮🇧🇮🇧🇮🇧🇮

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa