skol
fortebet

Jules ulimwengu yamaze gusinyira Rayon Sports ahabwa nimero 7 yambarwaga na Caleb

Yanditswe: Friday 15, Feb 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu Jules Ulimwengu wakiniraga Sunrise FC yamaze gusinyira Rayon Sports amasezerano y’umwaka n’igice ndetse ahabwa nimero 7 yambarwaga na Bimenyimana Bonfils Caleb werekeje muri Latvia.

Sponsored Ad

Ulimwengu watsindiye Sunrise FC ibitego 9 mu mikino ibanza ya shampiyona,yamaze gusinyira Rayon Sports aho agomba gutegereza ibyangombwa bimwemerera gukina.
Ulimwengu yatangarije Rwandamagazine.com dukesha iyi nkuru ko asanzwe akunda numero 7 bityo bikaba byarahuriranye n’uko Caleb yamaze kugenda.

Yagize ati " Nsanzwe nkunda numero 7. Iyo nsanga Caleb agihari nari gusaba numero 6 cyangwa indi ariko kuba nabonye 7 ni ibintu nishimiye. Kuba yambarwaga na Caleb ntabwo binteye igihunga, ahubwo niteguye gukora cyane ngo mfashe ikipe yanjye ya Rayon Sports kugera ku byiza byinshi."

Ulimwengu yageze mu Rwanda ku isaha ya saa moya z’umugoroba zo kuri uyu wa Kane tariki 14 Gashyantare 2019.

Ulimwengu uje kuziba icyuho cya Caleb, azafatanya n’umunya-Ghana Michale Sarpong n’umunya-Brazil Raphael Da Silva mu busatirizi bwa Rayon Sports.



Amafoto:Rwanda Magazine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa