Kigali

Jules Ulimwengu yamaze kubona ibyangombwa bimwemerera gukinira Rayon Sports nk’umunyarwanda

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 18 February 2019 Yasuwe: 2923

Rutahizamu Jules Ulimwengu wakiniye Sunrise FC mu gice cya mbere cya shampiyona y’uyu mwaka,yamaze guhabwa icyangombwa (license) kimwemerera gukinira ikipe ya Rayon Sports nubwo byavugwaga ko bitazakunda kubera ubwumvikane buke bwavutse hagati ya Sunrise FC yamugurishije na Les Jeunes Athletiques Fc.

Ikipe ya Les Jeunes Athletiques FC yo mu Burundi iherutse kwandikira FERWAFA iyisaba ko Jules Ulimwengu abuzwa gukinira Rayon Sports kubera ko Sunrise FC itarazana amafaranga bayihaye ngo bagabane baringanize nkuko babyemeranyijeho ubwo yamubatizaga mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino.

Jules Ulimwengu umaze gutsinda ibitego 9 muri shampiyona y’u Rwanda,yamaze kubona icyangombwa ndetse Rayon Sports yemerewe kumukoresha ku mukino wo kuri uyu wa kabiri izakina na Etincelles Fc I Nyamirambo.

Jules Ulimwengu wagaragaye mu mukino wa gicuti Rayon Sports yatsinze AS Muhanga kuwa 15 Gashyantare 2019 ibitego 2-0,yatsinzemo igitego ku munota wa 22,bimufasha gutangira kwigarurira imitima y’abafana ba Rayon Sports.

Jules Ulimwengu uzajya yambara nimero 7 yari isanzwe yambarwa na Bimenyimana Bonfils Caleb,azakina nk’umunyarwanda kuko yari asanzwe afite indangamuntu.


Jules Ulimwengu yamaze kwemererwa gukinira Rayon Sports

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble K.D

    Turabyishimiye cyaneee

    3 months ago

Inzindi nkuru

Rayon Sports yatomboye AS Kigali mu gihe APR FC ishobora kuzoroherwa...

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 22 Gicurasi 2019,nibwo amakipe yabashije...
22 May 2019 Yasuwe: 859 0

Gasimba ararira ayo kwarika nyuma y’uko APR FC itsinzwe na Muhanga FC...

Umugabo witwa Harerimana Emmanuel uzwi ku izina rya Gasimba wo mu Mujyi wa...
22 May 2019 Yasuwe: 2264 1

Leta ya Washington muri US yemeye gukoresha imirambo nk’ifumbire

Leta ya Washington yabaye iya mbere mu zigize Leta Zunze Ubumwe z’Amerika...
22 May 2019 Yasuwe: 1111 0

Umugore w’umunyezamu Casillas nawe yatangaje ko arwaye indwara...

Ibyago bikomeje kwiyongera mu muryango wa Casillas kuko nyuma y’aho avuye mu...
22 May 2019 Yasuwe: 1800 0

Haruna Niyonzima yakoze amateka atarakorwa n’undi mukinnyi muri...

Umukinnyi Haruna Niyonzima w’ikipe ya Simba SC yaraye ayifashije gutwara...
22 May 2019 Yasuwe: 2416 1

Cristiano Ronaldo yatunguye benshi kubera umutoza yifuza ko yahabwa akazi...

Rutahizamu Cristiano Ronaldo uri mu bazagira uruhare runini mu gushyiraho...
21 May 2019 Yasuwe: 3702 0