skol
fortebet

Jules Ulimwengu yatangiranye ubukana budasanzwe muri Rayon sports,Mukura VS ibabariza Sunrise FC mu rugo

Yanditswe: Tuesday 19, Feb 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu mushya wa Rayon Sports wa Rayon Sports, Jules Ulimwengu yatangiye gukora ibitangaza kuko yayifashije gutangira neza imikino y’igice cya kabiri cya shampiyona itsinda Etincelles FC igitego 1-0 mu gihe Mukura VS yatsindiye Sunrise FC igitego 1-0 iwayo.

Sponsored Ad

Rayon Sports yatangiranye intsinzi mu mikino y’igice cya kabiri cya shampiyona y’u Rwanda kuo yatsinze Etincelles FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Jules Ulimwengu ku munota wa 12 w’umukino,ku mupira mwiza yahawe na Sarpong Micheal.

Etincelles FC yakunze kugora bikomeye Rayon Sports mu myaka ishize ariko muri uyu mwaka w’imikino birasa nk’aho iyahigaga yahiye ijanja kuko iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda yayitsinze mu mikino yose bahuye.

Rayon Sports yabonye uburyo bwinshi bwo kubona ibindi bitego ariko ntiyabubyaza umusaruro byatumye irangiza umukino iyoboye n’igitego 1-0.

Ku rundi ruhande ikipe ya Mukura VS ya kabiri muri shampiyona yatsinze Sunrise FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Iradukunda Bertrand ku munota wa 2 w’umukino.Sunrise FC yarangije umukino ari abakinnyi 10 kuko Nzayisenga Jean d’Amour bakunze kwita Mayor yahawe amakarita 2 y’umuhondo yamuviriyemo umutuku.

Ikipe ya Mukura VS yahuye n’uruva gusenya kuko imyenda yayo y’umuhondo n’iyo yambara iyo yasohotse ifite amabara y’ubururu bwijimye (mauve) yahuye n’amabara yombi Sunrise FC yambara bituma umusifuzi ategeka Mukura VS gushaka indi myenda, itira imwe mu makipe y’abana y’i Nyagatare.

Police FC yatsinze Muhanga FC ibitego 3-1 mu gihe Bugesera FC yananiwe guha ibyishimo abakunzi bayo bari baje kuyireba ku kibuga cyayo,banganya 0-0.

APR FC iyoboye urutonde n’amanota 38,ikurikiwe na Mukura VS ifite amanota 37,mu gihe Rayon Sports iri ku mwanya wa 3 n’amanota 34.


Mukura VS yatiye imyenda igeze i Nyagatare

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa