skol
fortebet

Jurgen Klopp yashinje amakipe yo mu Bwongereza kugambanira Liverpool

Yanditswe: Sunday 02, Dec 2018

Sponsored Ad

Umutoza wa Liverpool,Jurgen Klopp yatangaje ko amakipe yose yo mu Bwongereza asigaye akina na Manchester City ntakore ibishoboka byose ngo ayitsinde ariko byagera kuri Liverpool agakinisha ingufu zayo zose kugira ngo ayiteshe amanota.

Sponsored Ad

Klopp yavuze ko amakipe yo mu Bwongereza ajya gukina na Manchester City yayubashye cyane,byagera mu kibuga agatega umugongo ikayahondagura ibitego akayabo, agataha akubita agatoki ku kandi kuzakanira Liverpool.

Yagize ati “Ntabwo bakina natwe nkuko bakina iyo bahuye na Manchester City.Amakipe asigaye ahura na Manchester City,wareba ukibaza ibyo ari gukina bikakuyobera.Mu cyumweru gikurikiraho iyo duhuye nabo baravuga bati mureke tugerageze.City ikwiriye kubahwa gusa dutandukanye nayo kuko twe tugomba kwitanga 100 ku ijana kuri buri mukino.

Mu mikino 7 Manchester City na Liverpool zimaze guhura n’amakipe amwe,City imaze gusaruramo amanota 21 mu gihe Liverpool yabonye 19 ndetse Manchester City yinjije ibitego 23 kuri 12 bya Liverpool.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa