skol
fortebet

Jurgen Klopp yatangaje umukinnyi umwe rukumbi ku isi yasabye ko bakwifata selfie

Yanditswe: Sunday 23, Dec 2018

Sponsored Ad

Umutoza wa Liverpool,jurgen Klopp ukundwa na benshi kubera imikinire ye yo gusatira,yatangarije abanyamakuru ko muri telefoni ye atunze ifoto imwe ya Selfie yifotozanyije na Lionel Messi ndetse ariwe mukinnyi wenyine yabisabye.

Sponsored Ad

Klopp uyoboye shampiyona y’Ubwongereza kugeza ubu,yabwiye abafana kuri televiziyo ya Liverpool,LFCTV ko yanze kwifotozanya na Cristiano Ronaldo agahitamo Messi kuko ariwe mukinnyi yemera ko ariwe wa mbere ku isi.

Yagize ati “Mfite selfie imwe gusa muri telefoni yanjye.Ndi kumwe na Lionel Messi.Twayifotoje na Cristiano Ronaldo ari mu cyumba kimwe natwe.”

Klopp yavuze ko yanze kwifotozanya na Cristiano Ronaldo kuko asanzwe ari umufana wa Lionel Messi ndetse akunda imikinire ya FC Barcelona.

Jurgen Klopp yabwiye abanyamakuru ko atajya impaka n’abantu ku mukinnyi wa mbere mu mateka y’isi kuko papa we yamubwiye ko Pele azahora ariwe mwami wa ruhago ku isi.



Klopp yavuze ko Messi ariwe mukinnyi wenyine yasabye ko bifotozanya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa