skol
fortebet

Jurgen Klopp yatanze impamvu isekeje yatumye Liverpool idatsinda Everton

Yanditswe: Monday 04, Mar 2019

Sponsored Ad

Umutoza wa Liverpool,Jurgen Klopp uri kugenda atakaza amahirwe yo gutwara igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka,yavuze ko umuyaga mwinshi wari ku kibuga Goodson Park cya Everton ariwo watumye batayitsinda birangira banganyije 0-0.

Sponsored Ad

Jurgen Klopp utari mu bihe byiza,yaraye atakaje umwanya wa mbere nyuma yo kunganya na Everton bahora bahanganye 0-0,bituma avuga ko umuyaga wari ku kibuga cy’iyi kipe wabangamiye abakinnyi bayo cyane.

Yagize ati “Wari umukino ukomeye cyane kubera impamvu zitandukanye zirimo umuyaga.Ndabizi abantu baranseka nimvuga ibi,umuyaga waturukaga muri buri cyerekezo.Wawubonaga mu bihe byose.Tunganyije 0-0 mu mukino w’abakeba ariko twakomeje agahigo ko kudatsindwa nabo.Ntabwo aribyo twashakaga ariko wari umukino ukomeye.”

Mu gihe habura imikino 9 ngo Premier League irangire,Liverpool yaraye itakaje umwanya wa mbere by’agateganyo,wafashwe na Manchester City ifite amanota 71 mu gihe Liverpool ya kabiri ifite amanota 70,Tottenham ya 3 ifite amanota 61.



Jurgen Klopp yavuze ko yatakaje umwanya wa mbere wa shampiyona kubera umuyaga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa