skol
fortebet

Jurgen Klopp yateranye amagambo n’umutoza wa Bayern Munich nyuma yo kunganya

Yanditswe: Wednesday 20, Feb 2019

Sponsored Ad

Umutoza wa Livepool,Jurgen Klopp yagaragaye ari gushwana n’umutoza wa Bayern Munich,Niko Kovac nyuma y’umukino ubanza wa 1/16 cya UEFA Champions League banganyije 0-0 ku kibuga Anfield.

Sponsored Ad

Jurgen Klopp yafashwe amashusho ari gutukana n’uyu mutoza wa Bayern Munich wari wamusuye ku kibuga cye bakagwa miswi gusa uyu Mudage yaje kubihakana avuga ko habayeho kutumvikana bitewe n’uko uyu mutoza mugenzi we yabanje kujya gusuhuza abakinnyi be.

Yagize ati “Nashakaga guhita nsuhuza Niko nyuma y’umukino ariko we yahise abanza kujya gusuhuza abakinnyi be.Agarutse namubwiye ko maze umwanya mutegereje.Yansabye imbabazi ndetse avuga ko habayeho amakosa, mubwira ko nta kibazo.”

Niko Kovac yavuze ko atamenyereye uyu muco w’abatoza bo mu Bwongereza wo guhita basuhuzanya nyuma y’umukino ariko yasabye mugenzi we imbabazi nyuma yo kubona ko yamutegereje cyane.

Liverpool yananiwe gutsindira ku kibuga cyayo,igomba gusura Bayern Munich mu mukino wo kwishyura uteganyijwe kuwa 13 Werurwe 2019.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa