skol
fortebet

Jurgen Klopp yibasiye Neymar amushinja kwigusha cyane

Yanditswe: Thursday 29, Nov 2018

Sponsored Ad

Umutoza wa Liverpool,Jurgen Klopp yatangaje ko ikipe ye yahuye n’imbogamizi zirenga ibihumbi 500 mu mukino batsinzwemo na PSG ibitego 2-1,ariko ikomeye ari ukwigusha kwa buri kanya kwa Neymar Jr.

Sponsored Ad

Uyu mutoza yavuze ko Neymar yabereye imbogamizi ikipe ye by’umwihariko ukuntu yagwaga hasi buri kanya,bigatuma umusifuzi ahagarika umupira n’igihe bitari ngombwa.

Klopp yashinje Neymar kwigusha cyane

Yagize ati “Neymar ni umwe mu banyabwenge mu ikipe ya PSG ariko akunda kugwa hasi buri kanya.Yitura hasi akamera nk’umuntu upfuye mu kanya gato agahita ahaguruka.Akwiriye kujya ahabwa amakarita kuko buri wese yashobora kubikora.Buri muntu wese agiye yigusha ntibyaba bikiri umupira w’amaguru.

Turi imwe mu makipe akina neza mu Bwongereza ariko abakinnyi ba PSG batumye tugaragara nk’ababazi kuko buri kanya bahoraga bari hasi.Byasaga nkaho turi gukinisha inkokora.”

Klopp yavuze ko we n’abakinnyi be bagiye kwitegura umukino wa nyuma wo mu matsinda ya UEFA Champions League bazahura na Napoli nka Final,kuko basabwa gutsinda 1-0 cyangwa bagatsinda ku kinyuranyo cy’ibitego 2.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa