skol
fortebet

Chris Froome ntazitabira Tour de France kubera impanuka ikomeye cyane yakoze avunika amagufwa

Yanditswe: Thursday 13, Jun 2019

Sponsored Ad

Icyamamare mu mukino wo gusiganwa ku magare Christopher Froome ukinira ikipe ya Ineos yahoze yitwa SKY,yakoze impanuka ikomeye cyane ubwo yigaga umuhanda yagombaga gucamo mu gusiganwa umuntu ku giti cye mu irushanwa rya Criterium du Dauphine bituma akurwa ku rutonde rw’abagomba kwitabira Tour de France 2019.

Sponsored Ad

Uyu mugabo wavukiye muri Kenya agakurira mu Bwongereza,yahuye n’uruva gusenya kuko ku munsi w’ejo taliki ya 12 Kamena 2019 ubwo yarimo asuzuma inzira yagombaga gucamo asiganwa umuntu ku giti cye ku gace ka 4 k’iri rushanwa,yaje gushaka kwihanagura ku izuru ari kumanuka umusozi ku muvuduko wa kilometero 60 ku isaha, ahita akora impanuka ikomeye yatumye avunika igufwa ry’ukuguru [femur],iryo ku nkokora ndetse yavunitse n’imbavu.

Mu kiganiro n’abanyamakuru,umuganga wa Team Ineos, Doctor Richard Usher,yagize ati “Chris yajyanwe ku bitaro bya Roanne Hospital,aho hemejwe ko yavunitse amagufwa menshi arimo igufwa ryo ku kaguru k’iburyo ndetse n’inkokora y’iburyo.Yavunitse kandi imbavu nyinshi.Ubu ari kujyanwa ku bitaro bya St Etienne University Hospital.Tugiye gukora ibishoboka byose ngo abashe gukira.”

Ku munsi w’ejo,nibwo hakinwe agace ka 4 k’irushanwa rya Criterium du Dauphine ko gusiganwa umuntu ku giti cye [ITT] kareshyaga n’ibirometero 26.1 kaza kwegukanwa n’umubiligi Wout Van Aert gusa Froome wifuzaga kukegukana ngo abe yafata umwenda w’umuhondo,yafashe igare we na mugenzi we Wout Poels bagenda mbere y’uko basiganwa bashaka kwiga umuhanda bari kunyuramo aribyo byaviriyemo Froome impanuka ikomeye ishobora gutuma amara kuva ku mezi 2 kugeza ku myaka 2 adasubiye ku igare.

Umuyobozi wa Team Ineos, Dave Brailsford,yavuze ko bashenguwe n’amakuru y’impanuka ya Froome kuko ariwe bari bubakiyeho urugamba rwo kwegukana Tour de France y’uyu mwaka.

Yagize ati “Ubu icyo twakora ni ugufasha Froome gukira vuba.Yakoraga cyane kugira ngo azajye muri Tour de France ahagaze neza ariko ntabwo azabasha kuyitabira.Tugiye kumufasha gukira vuba.”

Nyuma yo kubura Froome muri Tour de France,Team Ineos izubakira ku musore Geraint Thomas watwaye Tour de France y’ubushize ariko utameze neza muri uyu mwaka aho azaba ari kumwe n’abandi bakinnyi beza barimo Egan Bernal,Micheal Kwiatkowski,David de la Cruz,Gianni Moscon na Wout Poels.







Froome yajyanwe kwa muganga mu ndege nyuma y’impanuka ikomeye yagize yatumye atazakina Tour de France

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa