skol
fortebet

Kagere Meddie agiye guhembwa akayabo k’amamiliyoni mu ikipe ya Simba SC yerekejemo

Yanditswe: Tuesday 26, Jun 2018

Sponsored Ad

Umunyarwanda Meddie Kagere wakiniraga Gor Mahia, yamaze gusinyira Simba SC yo muri Tanzaniya amasezerano y’ imyaka ibiri,imutanzeho miliyoni zisaga 50 z’amanyarwanda.

Sponsored Ad

Uyu mugabo uheutse kubona ubwenegihugu bw’u Rwanda mu minsi ishize,icyo ari gukoraho kiri guhinduka zahabu muri uyu mwaka wamuhiriye,kuko bivugwa ko azajya ahembwa ibihumbi 450 by’amashilingi ya Kenya buri kwezi nk’umushahara we (angana na miliyoni 3 n’ibihumbi 800 by’amanyarwanda).

kagere yari indashyikirwa muri Kenya

Kagere Meddie yahisemo kwigira mu ikipe ya Simba SC atera umugongo Yanga SC nayo yamushakaga cyane gusa yo ntizasohokera Tanzania umwaka utaha kubera umwaka mubi wa shampiyona yagize.

Meddie Kagere yasinyiye rimwe na myugariro w’umunya Cote d’Ivoire Serge Wawa Pascal umenyerewe muri iki gihugu cya Tanzania cyane ko yakinnye mu ikipe ya AZAM.

Kagere yabengutswe na Simba SC ubwo yayitsindaga igitego mu minsi ishize mu irushanwa rya SportPesa,afasha ikipe ya Gor Mahia kwegukana igikombe kizatuma icakirana na Everton kuri stade ya Goodson Park.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa