skol
fortebet

Kagere Meddie yatangaje ubugome yakorewe n’abakinnyi ba Gor Mahia akiyigeramo

Yanditswe: Tuesday 20, Nov 2018

Sponsored Ad

Umunyarwanda Kagere Meddie ukinira ikipe ya Simba SC yo muri Tanzania,yatangaje ko byamugoye kwemeza abakinnyi ba Gor Mahia ndetse bamugiriye ishyari kugeza ubwo bashaka kumuvuna,umwuga we ukarangira.

Sponsored Ad

Kagere yerekeje mu ikipe ya Gor Mahia mu mwaka wa 2015, ariko ayigeramo afite imyitozo mike kubera ko yari avuye muri Albania hamugoye ntabashe kubona umwanya uhagije wo gukina,byatumye abakinnyi bagenzi be batangira kumwanga ndetse bamuvugaho amagambo mabi nkuko yabitangarije Imvaho Nshya.

Ygize ati “Abakinnyi ba Gor Mahia ntibari bazi ko nzi igiswahili. Nababwiye ko nzi ikinyarwanda n’icyongereza ariko n’igifaransa nkizi gake, Nahagiye maze ukwezi nta myitozo, nsaba ubuyobozi ko bareka nkabanza gukora imyitozo nkajya ku rwego rwiza. Abandi bakinnyi bagize bati uyu se bavuze ngo yakinaga i Burayi ko tubona ntacyo ashoboye? Nibuka ko twe na Abouba Sibomana na Nizigiyimana bajyaga bavuga ngo mureke tubakinire nabi, tubavunagure. Njye narabumvaga, nanjye ntangira kujya mbavunagura. Nanaberetse tekinike z’umupira”.

Kagere Meddie yatangaje ko uko yagiye atsinda ibitego byatumye abakinnyi ba Gor Mahia bamwemera kugeza ubwo bageze nyuma baraceceka bemera ko aturutse I Burayi koko.

Yagize ati “Nyuma y’igihe cyo kwitegura shampiyona, naje gukina umukino wa mbere wa shampiyona, naje nsimbura, mbafasha gutsinda nishyura, batangira kujya bavuga ngo wa mugabo koko yakinnye i Burayi kubera uburyo nafungaga umupira. Umukino ukurikiraho ntsinda igitego, kugeza igihe bacecekeye”.

Kagere Meddie ubu akinira ikipe ya Simba SC yo muri Tanzania,ndetse yemeje ko naho byamugoye kuko yagombaga kwigaranzura rutahizamu Emmanuel Okwi wari warigaruriye abafana ndetse bamwe mu bafana bamututse ko ari umusaza ariko ubu baracecetse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa